“Nta ngano iyo ariyo yose y’igitutu yakora hano” Paul Kagame

9,130
Nta ngano y’igitutu ishobora gukora hano-Perezida Kagame abwira abadipolomate

Uko umuntu agenda anyura mu bikomeye ni ko asobanukirwa ko akenshi ibyago ahura na byo bishingira ku kumvira abagerageza kumwumvisha uwo ari we ndetse n’uwo akwiye kuba we, yirengagije uwo yumva ari we n’uwo ashaka kuba we.

Umunyamerika William Arthur Woodyabivuze neza agira ati: “Ubuyobozi bwiza ni ubushingiye ku gusobanukirwa, si ukwigaranzura abandi; bushingiye ku bufatanye si iterabwoba.” Bisobanuye ko ubundi ingeso yo guhutaza abandi idakwiye gushyigikirwa mu miyoborere iyo ari yo yose.

Igitangaje ni uko ahanini usanga abayobozi bamwe na bamwe bakabaye bimakaza ubutabera n’ukuri mu miyoborere ari bo barangwa n’uburyarya bujyana n’ahasuzuguro no kwishyira hejuru.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yeruriye Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga ko ko Abanyarwanda batazigera barekura ububasha bwo guhitamo abo ari bo, n’abo bahisemo kuba bo.

Mu kiganiro yagejeje ku Badipolomate mu minsi ibiri ishize, yagarutse ku buryo Abanyarwanda batagikangwa n’igitutu bashobora kotswa n’abanyamahanga bagamije gukina n’amateka yabo, cyangwa kkubasuzugura gusa.

Yagize ati: “Hari ibintu bimwe na bimwe kuri twe, ku mateka yacu, ku muzi w’abo turi bo, nta ngano iyo ari yo yose y’igitutu gishobora gukora hano. Ndetse nizera ko n’igihe nzaba ntagihari, abandi Banyarwanda beza bazahagurukira ubu bwoko bw’ingorane duhura na bwo buri munsi.”

Perezida Kame yagarutse ku ngero zitandukanye zigaragaza uburyo abayobozi bakomeye cyangwa ibihugu bigerageza gukoresha igitutu ku rwanda ngo rwemere ibihabanye n’ukuri bikanarwanya amategeko n’indangagaciro nyarwanda.

Perezida Kagame yanavuze ko yaba intwari cyangwa icyamamare nta n’umwe uri hejuru y’amategeko, mu gihe yakoze ibyaha aba agomba kubihanirwa n’amategeko.

Yagarutse ku buryo muri uku kwezi kwa Mata u Rwanda rudahwema guhura n’ibibazo by’ingeri zinyuranye, mu gihe Abanyarwanda baba bageze mu gihe cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Yavuze ko udashobora udashobora gukira ibikomere by’amateka mu gihe udashimangiye ukuri gushingiye ku bimenyetso bifatika kandi na byo bigasobanurwa mu buryo buboneye.

Mu mpanuro ze ndende yatanze kuri uwo mugoroba, Perezida Kagame ntiyirengagije gushimira Abanyarwanda n’Abanyamahanga bagaragaje ubwitange mu rugendo rwo kwiyubaka no kwishakamo ibisubizo mu myaka 28 ishize.

Perezida Kagame yaboneyeho kwibutsa abagitekereza ko u Rwanda n’Abanyarwanda bakeneye kwigishwa indangagaciro, ko bayobye kuko iki gihugu gifite amateka maremare mu bijyanye n’umuco wimakaza indangagaciro na kirazira.

(Src: Imvahonshya)

Comments are closed.