“Nta ntambara tuzatangiza, ariko nituyishorwamo tuzayirwana nta kundi”: Alain Mkurarinda

6,614
Kwibuka30

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, avuga ko u Rwanda rutazigera rushaka gutera Igihugu icyo ari cyo cyose gituranyi, kuko gahunda Igihugu kirimo ari iy’iterambere.

Mukuralinda yabigarutseho ku wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, ubwo yavugaga ku bibazo by’umwuka mubi umaze iminsi hagati y’u Rwanda na Repabulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuva umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano, aho Leta ya RDC ishinja u Rwanda kuba rubyihishe inyuma, mu gihe u Rwanda rubyamaganira kure.

Ibi bije nyuma y’uko Leta ya RDC ikomeje kwirengagiza nkana ingingo zikomeye ziri mu masezerano ya Luanda na Nairobi, ahubwo igakoresha imvugo zisa nk’aho zicya amarenga yo gushaka kugaba ibitero ku Rwanda.

Ku wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023, Leta ya RDC yari yatangaje ko u Rwanda n’umutwe wa M23 bafatirwa ibihano, kubera ko ivuga ko uwo mutwe ushyigikiwe na Leta y’u Rwanda wanze kuva mu brindiro wafashe.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC, Christopher Lutundura, yasohoye itangazo rivuga ko hashingiwe ku nama ya Luanda yo mu Gushyingo 2022, umutwe wa M23 wagombaga kuba wavuye mu birindiro byose bitarenze tariki 15 Mutarama 2023.

Nyamara ku rundi ruhande ariko ingabo za M23 zamaze gutanga ibirindiro bya Kibumba na Rumangabo, byashyikirijwe Ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba, ariko RDC ntishire amakenga, ishinja u Rwanda gutanga ubufasha kuri uwo mutwe, mu gihe u Rwanda rwo rubihakana rwivuye inyuma, ruvuga ko ntaho ruhuriye n’ibibazo bya RDC.

Kwibuka30

Ubwo yari mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye muri Nzeri 2022, Perezida Antoine Felix Tshisekedi yareruye avuga ko abaturage b’Igihugu cye biyemeje gushyira iherezo ku kibazo cy’umutekano mucye uri mu burasirazuba bw’Igihugu cye, ku kiguzi byasaba icyo ari cyo cyose, ibintu biheruka gusa n’ibigarukwaho na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu.

Mukuralinda avuga ko n’ubwo u Rwanda rutazigera rushoza intambara ku gihugu icyo ari cyo cyose gituranyi, ariko rushowe mu ntambara ruzayirwana.

Ati “Hari ibintu bibiri bigomba kumvikana, u Rwanda ntabwo ruzigera rushaka gutera Igihugu icyo ari cyo cyose gituranyi, gahunda turimo ni iyo gutera imbere, ibikorwa twiyemeje gushoramo ingufu mu bukungu, bisaba ko habaho umutekano. Ntabwo u Rwanda rero rushaka intambara, amahoro muri kariya gace, ni amahoro ku Rwanda n’ibihugu icyenda byose bikikije Congo”.

Akomeza agira ati “Ariko ku rundi ruhande abaturage bamenye ko umutekano w’u Rwanda urinzwe, inkiko z’u Rwanda zirarinzwe, ibigomba gukorwa byose kugira ngo abantu batekane birakorwa, n’intambara niruyishorwamo ruzayirwana, ntayo ruzateza ariko niruyishorwamo ruzayirwana”.

Impuguke muri Politiki na dipolomasi y’ibibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari, Amb. Joseph Mutaboba, avuga ko imvugo zo kubiba urwango muri RDC zagiye zihererekanywa n’abayobozi uko basimburana ndetse zikarushaho.

Ati “Uje asimbura undi, araza agakora nk’ibyo mugenzi we asimbuye yakoraga, ariko akarushaho agashyiraho agakeregeshwa ke ashaka kugira ngo yerekane ko ari we. Uko tugenda twongeraho indi myaka ni nako tubona ubuyobozi bubi muri kiriya gihugu, bivuze ngo tugomba gushakira igisubizo ahandi bitari mu buyobozi kuko nta buhari”.

Muri RDC habarirwa imitwe y’inyeshamba irenga 130, yiganjemo ifite ibikorwa byibasira uburenganzira bwa muntu, icyo umuntu yakwibaza ni uburyo bahitamo kuvuga umutwe umwe wa M23 ko ariwo uteje ikibazo, mu gihe agace k’uburasirazuba ari ibilometero birenga ibihumbi 700, bingana na 1/3 cy’igihugu, kandi aho bivugwa ko M23 yafashe hatarenga ibihumbi 6, ariko iyo urebye usanga n’uduce tutarimo M23 hari ibibazo by’umutekano mucye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.