“Ntabwo aritwe tuzatangira intambara, ariko nibayidushoramo tuzayirwana” Mukurarinda Alain

6,292
Kwibuka30

Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda yavuze ko nta gahunda u Rwanda rufite yo gutangiza intambara kuri DR Congo, ko ariko nibabyibashyiramo nta kundi u Rwanda ruzayirwana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 8 Ugushyingo 2022, umuvugizi wa Leta y’u Rwanda wungirije Bwana Alain Mukurarinda yahaye ikiganiro kirambuye RadioTv1 aho yagiye asubiza ku bibazo bitandukanye yabajijwe n’abanyamakuru mu kiganiro kizwi nka rirarashe.

Ku kibazo cy’ubushotoranyi DR Congo iherutse gukora aho yohereje indege ya gisirikare ikavogera ikirere cy’u Rwanda ndetse igahagarara akanya gato ku kibuga cy’indege cya Rubavu, umuvugizi wa guverinona y’u Rwanda wungirije Bwana Alain Mukurarinda yavuze ko kuba u Rwanda rutarihutiye gufata iriya ndege, ari uko u Rwanda rwahisemo inzira ya dipolomasi kuruta iy’imirwano cyangwa yo gusakuriza amahanga, ku kibazo cy’uko u Rwanda rwazinjira mu ntambara yeruye na Dr Congo, Bwana Alain MUKURARINDA yavuze ko u Rwanda rutazigera rwishora mu ntambara, ko ariko ruramutse ruyishowemo ruzayirwana, yagize ati:”Ntabwo twebwe tuzatangira intambara kuri DR Congo, inzira twahisemo ni yayindi, ariko turamutse tuyishowemo, nta yandi mahitamo tuzaba dufite, tuzayirwana n’uzaba yayidushoyemo”

Kwibuka30

U Rwanda na DR Congo ni ibihugu bibiri bimaze igihe birebana ay’ingwe aho u Rwanda rukomeje gushinjwa gufasha umutwe wa M23.

Mu minsi mike ishize, perezida wa DR Congo yavuze ko igihugu cye cyageregej gukoresha inzira y’amahoro ku muturanyi ariko ko aho bigeze icyo gihugu kigiye gukoresha indi nzira kugira ngo ibintu bijye mu buryo mu burasirazuba bw’igihugu cya DR Congo.

Alain MUKURARINDA abajijwe uko u Rwanda rufata umutwe wa M23, yavuze ko atari u Rwanda ruhitamo izina rikwiriye ku bakongomani, yavuze ko icyo ari ikibazo kireba abakongomani ubwabo, abajijwe niba u Rwanda hari umusanzu rwatanga nko kumvisha umutwe wa M23 ugasubira mu birindiro byawo, Bwana Alain yagize ati:”Twebwe turacyari ku murongo w’amahoro, icyo twasabwa cyose kigamije kugarura amahoro muri kariya gace twagikora, n’ubu tubijyamo murabizi, ejo mwabonye perezida ahura na bagenzi be, bariho baganira ku kibazo cy’umutekano wa DR Congo, no mu bihe bishize twitabiye ibiganiro bitandukanye bigamije uwo murongo

Abantu benshi bakomeje kwibaza iherezo ry’ikibazo cya M23 Leta Congo yita umutwe w’ibyihebe ndetse igahakana ko idashobora kugirana ibiganiro nawo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.