Ntituzaboha amaboko, tugomba kwihorera – Netanyahu Benjamin

2,428

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Banjemin Netanyahu yiyemeje guhorera igihugu cye ku bitero by’ibisasu biraswa kure Iran yarashe kuri uyu wa Kabiri.

Ni ibisasu 181 biraswa kure Iran yohereje kuri uyu wa Kabiri, bigwa muri Israel ibyinshi muri byo bishwanyaguzwa n’ikoranabuhanga ry’ubwirinzi Israel ikoresha, rizwi nka Iron Dome.

Iran yatangaje ko yabikoze yihorera kuri Israel, nyuma y’urupfu rw’Umuyobozi w’Umutwe wa Hezbollah Hassan] Nasrallah uherutse kwicirwa mu bitero Israel yagabye kuri Liban ndetse n’urupfu rw’Umuyobozi wa Hamas, Ismail Haniyeh wiciwe muri Iran mu mpera za Kanama.

Netanyahu yavuze ko Iran yakoze ‘ikosa rikomeye cyane’ kandi ko ‘izabyishyura’.

Iran yatangaje ko ibisasu byayo byarashwe ku bigo bya gisirikare n’ikibuga cy’indege gihagurukiraho indege za gisirikare zijya kurasa Hezbollah muri Liban.

Ntabwo Israel yigeze itangaza niba hari ibyangijwe n’ibyo bisasu, gusa Netanyahu yavuze ko nta kidasanzwe byakoze.

Kugeza ubu hitezwe ko intambara ishobora kurushaho gufata intera mu Burasirazuba bwo Hagati, kuko Israel itaratangaza uburyo izakoresha yihorera.

Comments are closed.