“Ntuzibeshye ngo uze muri Turukiya, ubu ufite abanzi miliyoni 30”: Abakunzi ba Galatasaray barakariye Claude Niyomugabo


Nyuma y’aho kuri uyu wa gatandatu, umukinnyi w’ikipe y’igihugu AMAVUBI NIYOMUGABO Claude akandagiye agakomeretsa umukinnyi Victor Osimhen wa Super Eagles ya Nigeria, abakunzi n’abafana b’ikipe ya Galatasaray asanzwe akinira, bariye karungu bamubwira amagambo aremereye bageza n’aho bamumenyesha ko abaye umwanzi uhoraho w’abafana ba Galatasaray yo muri Turukiya
Kuri uyu wa gatandatu ushize taliki ya 6 Nzeli 2025 nibwo mu gihugu cya Nigeria habereye umukino wahuje Amavubi y’u Rwanda na super Eagles ya Nigeria mu mukino wo gushaka itike yo kwitabira no gukina imikino y’igikombe cy’isi izabera mu bihugu bya Canada, USA na Mexique, ni umukino warangiye ikipe ya Nigeria itsinze igitego kimwe Amavubi.
Ariko hagati mu mukino, umukinnyi w’Amavubi Bwana NIYOUGABO Claude yakoreye ikosa umukinyi Victor Osimhen usanzwe ukinira ikipe ya Turukiya yitwa Galatasaray, bimuviramo gusohoka mu kibuga kuko yari yababaye cyane.
Nyuma yabyo, abakunzi ba Galatasaray bashakishije account ya Claude Niyomugabo Claude maze si ukumwibasira, bamwe bamubwira ko adakwiye kuzibeshya n’umunsi wa rimwe ngo ajye muri Turukiya mu Biruhuko, abandi bamwumvisha ko guhera none yavuna Victor Osimhen ahise aba umwanzi w’abangu bagera lkuri miliyoni 30 bakunda ikipe ya Galatasaray.
Hari n’uwamubwiye ko Victor Osimhen aramutse atagaragaye ku mukino uzahuza ikipe ya Liverpool na Galatasary kubera iyo mvune, noneho Liverpool ikaba yatsinda Galatasaray kubera icyuho cya Osimhen azabyicuza ubuzima bwe bwose.
Twibutse ko umukino uzahuza Liverpool na Galatasaray uzaba taliki ya 30 z’uku kwa cyenda.
Kugeza ubu Niyomugabo Claude ukinira ikipe ya APR FC ntaragira icyo avuga kuri aya magambo y’iterabwoba akomeje kugirirwa n’abakunzi ba Galatasaray, gusa icyagaragaye ni uko umukino ukirangira, uyu mugabo yegereye mugenzi we yakoreye ikosa amusaba imbabazi, ndetse n’undi bigaragara ko atabikomeje.

Comments are closed.