“N’ubwo imyaka ibaye myinshi, ntabwo tuzareka kwibuka” Meya NTAZINDA Erasme

11,195
Kwibuka30
Image

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Nyanza, Meya Ntazinda Erasme yashimiye ingabo zari iza RPF zahagaritse jonoside anavuga ko kwibuka bizahoraho n’ubwo bwose imyaka ibaye myinshi.

Kuri uyu wa kane taliki ya 7 Mata 2022 Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Erasme Ntazinda yifatanije n’Abanye Nyanza gutangiza icyumweru cy’icyunamo no gucana urumuri rw’icyizere ku rwibutso rw’akarere ka Nyanza hashyinguye imibiri isaga ibihumbi 20 y’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari komini Nyabisindi ndetse n’abari mu nkengero z’iyo komini ubu yabaye akarere ka Nyanza.

Muri uwo muhango witabiriwe n’abatari bake mu nzego zinyuranye zo muri ako Karere, harimo iza gisivili, igisirikare na polisi, ndetse na Honorable Ewutariya NYIRABEGA nawe uvuka muri ako Karere, Bwana NTAZINDA Erasme yavuze ko n’ubwo imyaka ibaye myinshi bwose habayeho jenoside yakorewe abatutsi ko badateze kwibagirwa izo nzirakarengane zazize uko zaremwe, yagize ati:”N’ubwo iminsi ibaye myinshi, ntabwo tuzareka kwibuka, tuzahora twibuka iteka kugira ngo jenoside itazongera kubaho ukundi”

Bwana NTAZINDA yakomeje yibutsa abari bitabiriye uwo muhango ko kwibuka bifite akamaro mu rugendo rwo kwiyubaka no mu isanamitima cyane ko tuzi neza aho turi n’aho dushaka kugera ibyo bikaba ari nabyo biganisha ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:”Twibuke twiyubaka”

Image

Honorable Euthalie nawe uvuka muri ako Karere yari yagiye kwifatanya n’abanye Nyanza gutangira icyumweru cy’icyunamo.

Kwibuka30

Meya Ntazinda yashimiye cyane perezida wa Repubulika wari uyoboye urugamba rwo kubohora igihugu ari narwo rugamba rwahagaritse jenoside, ndetse anashimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi ku bwitange, umurava ndetse no guhara amagara yabo mu guhagarika iyo jenoside, ndetse yashimiye abarokotse ku icumi batemeye guheranwa n’amateka mabi y’urwango n’ubwicanyi bwabakorewe ubu bakaba bariyubatse bakaba barageze ku bikorwa byinshi by’iterambere.

Image
Image

Abantu benshi bari bitabiriye uwo muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo.

Akarere ka Nyanza ni kamwe mu duce twabayemo jenoside bitinze kuko uwahoze ayobora iyo komine yari yaranze gushishikariza abaturage be kwica bagenzi babo, ariko nyuma igisirikare na jandarumori byaje kubyivangamo, maze bica uwo muyobozi urupfu rw’agashinyaguro kuko ababibonye bavuze ko yaziritswe inyuma ku mudoka y’ikamyoneti maze bagenda bamukurubana umunsi wose kugeza ashizemo umwuka mu mihanda yo muri uwi witwaga Nyabisindu.

Bamwe mu barokokokeye muri iyo komini bavuga ko nyuma y’icyo gikorwa interahamwe, impuzamugambi ndetse n’abandi baturage babaye nk’aho bahawe uruhushya rwo kwica bagenzi babo mu buryo busesuye maze nabo babiraramo barabica karahava.

Comments are closed.