Nyabihu: Hamenyekanye impamvu yatumye Gitifu w’Akarere n’abandi 13 batabwa muri yombi

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba yasobanuye anatanga impamvu abayobozi 14 bo mu Karere ka Nyabihu harimo na gitifu w’Akarere batawe muri yombi.

Ku munsi w’ejo hashize, nibwo hakwirakwijwe amakuru y’itabwa muri yombi y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu Bwana Mugiraneza David, na Ishimwe Samuel wari uhagarariye Ibuka mu Karere ka Rutsiro.
Amakuru yavugaga ko abo bagabo uko ari babiri bafunganywe n’abandi batari bake bakora muri aka Karere, harimo umukozi w’Akarere ushinzwe ibikoresho, Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza, ushinzwe inyubako mu ishami ry’ubutaka, n’abashinzwe amasoko, bikavugwa ko bose hamwe ari 14, ikintu kimeze nk’icyaciye igikuba mu baturage batuye mu Karere ka Nyabihu.
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 7 Ukwakira, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura yemeje iby’aya akuru anahumuriza abaturage ababwira ko nta gikuba cyacitse ko abo bose koko batawe muri yombi kuko bafite ibyo bari kubazwa bijyanye no gukoresha nabi umutungo wa Leta, yagize ati:”Abo bose batawe muri yombi n’inzego z’umutekano, barakekwaho gukoresha nabi umutungo wagenewe gusana amazu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nta gikuba cyacitse, ndetse nta muturage uzabura serivisi yashakaga ku karere cyangwa mu zindi nzego z’ubuyobozi, ni ibintu bisanzwe ko umuntu abazwa ibiri mu nshingano ze”
Mu batawe muri yombi kandi harimo n’abakozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage ndetse n’abakuriye Ibuka mu mirenge irindwi ibarizwamo ayo mazu yagombaga gusanwa, kuko muri uwo mushinga hakoreshejwe community approach.
Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Jenda, mu Murenge wa Jenda, kandi buri wese ari kubazwa ku giti cye.
Comments are closed.