Nyabihu: RIB yataye muri yombi gitifu w’umurenge ukekwaho ubujura

3,601

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa rubanda urenga miliyoni 6,9 Frw.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwemeje ko kuri uyu wa kabiri tariki 11 Nzeri 2023 rwataye muri yombi umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rambura. RIB yavuze ko akurikiranyweho kunyereza kunyereza amafaranga yari agenewe gusana inzu z’abaturage bahuye n’ibiza muri Mata umwaka ushize.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje iby’aya makuru, avuga ko Gitifu watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya Mukamira, kandi ko Dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Murangira yavuze ko RIB itazihanganira umuntu ukora icyaha nk’iki cyo kunyereza umutungo wa Leta akawukoresha mu nyungu ze bwite anibutsa abantu ko uzabikora azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Uwanyereje umutungo wa rubanda iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Comments are closed.