Nyabihu: Wa mugore uherutse kwica umwana we agatoroka, biravugwa ko yafashwe agatabwa muri yombi.

5,512
Kwibuka30
Nyabihu: Umugore ushinjwa kwica umwana...

Mu mudugudu wa Gakarara mu kagari ka Rega,umurenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu,umugore witwa Mushimiyimana Laurence yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana we w’umukobwa yibyariye uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko.

Abaturage baturanye n’uyu muryango babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko uyu mubyeyi yari asanzwe atitwara neza mu buzima busanzwe kuko yakundaga kurangwa n’ubusinzi n’ubusambanyi.

Abaturage bakomeza bavuga ko yamwishe mu ijoro ryo kuya Gatanu Mutarama 2021 rishyira kuya gatandatu,Mutarama 2022,aho yamwishe akamusiga mu nzu agahita atoroka.

Umwe mu babyeyi batabaye yabwiye BTN TV uko bamenye ko Mushimiyimana yihekuye,ati:”Aha ngaha byageze nko mu masaha ya saa saba twumva umuntu aravuze ngo mudutabare,si bya bindi by’abagabo yazanaga ahubwo arihekuye,mu kugera hano nsanga bamwe bakurikiye aho yanyuze bagiye kumushaka”.

Kwibuka30

Abaturage bavuga ko yarasanzwe ari umusinzi ndetse ari n’umusambanyi aho yazanaga abagabo agakunda rero kubipfa n’abana be.

Abaturage bakomeza bavuga ko mbere yo gutoroka yabanje kuvuga ngo “NDIHEKUYE”.Ibi bikimara kuba bahise batanga amakuru hose mu mudugudu gusa aza gutorokeshwa na bene wabo aho bahise banashyikirizwa inzego z’ubuyobozi.

Ibi byemejwe n’umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jenda,Bwana Munyansengo Fred aho yavuze ko koko uyu mubyeyi yishe umwana we agahita atoroka.

Uyu mugore wikoze mu nda yahise afata umwana amujyana muri bene wabo ndetse we ahita atoroka akaba yaragumye gushakishwa n’inzego z’umutekano aza gufatirwa ku mupaka agiye kwambuka ahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Uyu murenge wa Jenda hakaba harunvikanye indi nkuru y’umugabo wateye icyuma umugore we amutegeye mu nzira ahita nawe afata ikiziriko ajya kwiyahura.Uyu muryango ukaba wari umaze igihe mu makimbirane ndetse bari baranatandukanye.

Comments are closed.