Nyagatare: Imvura nyinshi yarimo inkuba isize yishe inka 4 z’umuturage

151
kwibuka31

Kasagarira Benoit wo mu Mudugudu wa Gasinga, Akagari ka Gasinga, Umurenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko inka ze enye zikubiswe n’inkuba zigapfa.

Uyu muturage avuga ko yatunguwe no gusanga in nka enye zose ziryamye hasi zapfuye, akaba avuga ko ari igihombo gikomeye cyane agize mu bworozi.

Ati: “Inkuba yakubise kenshi kandi ifite ubukana. Abo twari kumwe twahise tuvuga ko byanga bikunze iyi nkuba ikoze hasi. Imvura ihise twatunguwe no gusanga ya nkuba yakubise mu nka, enye dusanga zapfuye. Ni igihombo gikomeye gupfusha inka enye mu manzaganya n’ukuntu inka ihenze muri iki gihe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, yihanganishije uyu muturage ahamya ko ku bufatanye n’abaturanyi be bakomeza kumuba hafi byaba na ngombwa bakaba bamushumbusha. 

Ati: “Ni ibyago umuryango wagize ariko uko bisanzwe mu muco iyo umuntu agize ibyago nk’ibi hari uko abaturanyi bamufata mu mugongo akaba yashumbushwa. Turaza kumuba hafi rero dufatanyije n’abaturanyi turebe ko hari icyakorwa.”

Avuga ko ikibabaje ari uko izo nka zakubiswe n’inkuba zitari mu bwishingizi, agasaba aborozi gufata ubwishingizi bw’amatungo kuko bugoboka mu gihe nk’iki.

Ati: “Ibiza nkibi ntibiteguza ari yo mpamvu tunasaba abafite inka zabo kuzifatira ubwishingizi kuko ubu iyo uyu muturage aba abufite nta gikuba cyari gucika mu bworozi bwe.”

Yakomeje asaba abaturage kwitwararika mu gihe cy’imvura kuko uretse gukubita amatungo, inkuba zica n’abantu.

Ati: “Bakurikize inama zijya zitangwa na Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza, birinde kureka amazi mu mvura irimo inkuba, bazimye ibyuma bya elegitoronike bafite mu nzu n’ibindi.”

Bivugwa ko atari ubwa mbere inkuba ikubise amatungo muri kariya gace, kuko mu bihe byashize yakubise abantu n’inka mu bihe bitandukanye. 

Comments are closed.