Nyagatare: RIB yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica imisambi

312
RPF

Umuturage witwa Sindikubwabo Jean Marie Vianney, afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Rwempasha mu Karere ka Nyagatare akekwaho kwica imisambi 10. Bikekwa ko yayicaga akoresheje imiti y’uburozi yashyiraga mu binyampeke harimo ibigori n’umuceri, iyo misambi yabirya igapfa.

Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 ku gicamunsi ubwo yafatwaga ayifite mu mufuka mu gishanga cy’umuceri cya Muvumba, icyanya cya munani (Muvumba P8).

Umwe mu bahinzi muri iki gishanga, Muyango Peter, avuga ko ubwo yari amaze guhemba abakozi bamuhuriraga umuceri, yabonye umuntu wikoreye umufuka, agira impungenge z’ibirimo, asaba umwe mu bakozi be kumuhagarika bakareba ibyo yikoreye, bamuhagaritse ahita yiruka.

Twahirwa ngo yashakishije abandi bantu abemerera amafaranga baramufata ndetse basanga mu mufuka yari afite harimo imisambi yamaze gupfa.

Avuga ko bibabaje kuba hari ababonaga ibyo arimo ariko ntibabyamagane kandi kurinda urusobe rw’ibinyabuzima bireba buri wese kuko byinjiriza Igihugu amadovize.

Ati:”Kubona umuntu yica imisambi abandi bamurebera si byo. Jye nasabaga ko abazi imisambi nk’ikinyabuzima badakwiye kurebera uyihohotera ngo bamwihorere ahubwo bamugeze mu buyobozi ahanwe n’abandi barebereho kuko imisambi ntacyo itwaye uretse kuba umutako w’Igihugu no kucyinjiriza amadovize.

Umwe mu bagize irondo ry’umwuga ryafashe ukekwaho kwica imisambi, Shumbusho Venuste, avuga ko uyu wafashwe nta murima agira mu gishanga ndetse akaba nta n’akazi ko kurinda umurima w’umuceri yari ahafite.

Avuga ko akazi ke ari ukwica imisambi n’izindi nyoni nini akajya kuzigurisha abazirya.

Agira ati:”Uriya n’abandi bica imisambi, ibiyongoyongo n’ibindi biguruka, hano mu gishanga byashizemo. Hari abantu baje ino aha babirya. Urebye yaje gukora mu gishanga ariko anagamije kwica imisambi ngo yibonere amafaranga. Bakoresha umuti bakura muri Uganda.

Mu gutega izi nyoni bashinga uduti ahamaze gusarurwa, bagashyiraho ihundo ry’umuceri cyangwa bakanyanyagiza impeke z’ibigori ahantu hagaragara basizeho umuti, inyoni iriyeho igahita ipfa.

Umuyobozi wungirije w’Umuryango utari uwa Leta wita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (Rwanda Wildlife Conservation Association), Dr Deo Ruhagazi, avuga ko uretse imisambi kimwe n’izindi nyoni ngo inyamanswa zo mu gasozi zipfushije cyangwa zishwe hakoreshejwe uburozi bibujijwe kuzirya kuko zishobora gutera indwara z’ibyorezo cyangwa impfu zitunguranye bityo abaturage bakaba bakwiye kurya inyama bazi aho zavuye.

Yagize ati “Nakangurira abaturage kutarya inyama batazi aho zaturutse ariko nanakangurira abafite ingeso yo kurya inyamanswa zo mu gasozi ko harimo ingaruka zishobora kuvamo indwara z’ibyorezo n’urupfu ruturutse ku burozi buvuye muri izo nyama.”

Umukozi wa RDB mu ishami rishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki z’Igihugu no hanze yazo, Richard Muvunyi, asaba abaturage kugira ubufatanye mu kubungabunga ibinyabuzima, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, bagatanga amakuru ku bahohotera ibinyabuzima kuko hari ibihano bihabwa ababyica nkana.

Ati:“Ni inshingano ya buri munyarwanda kubungabunga ibidukikije n’ibinyabuzima, ikindi kandi iyo habaye ibyago nk’ibyo ababikoze nkana bakurikiranwa n’inzego ndetse hakabaho n’ibihano.

Itegeko N° 064/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima, ingingo ya 59, ivuga ko umuntu ku giti cye ukura inyamaswa iri ku rutonde ruri ku mugereka wa III w’iri tegeko mu ndiri kamere yayo, uyigirira nabi cyangwa uyizerereza aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW).

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikorewe inyamaswa iri ku mugereka wa I cyangwa uwa II w’iri tegeko, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 FRW).

Mu mwaka wa 2023, mu Gihugu hose habaruwe imisambi 1,216 ndetse Akarere ka Nyagatare kakaba ari ko karimo imisambi myinshi.

(Src:Kigalitoday)

Leave A Reply

Your email address will not be published.