Nyakabanda: RIB yafunze umugabo wagaragaye akubita umuturage mu biro by’Akagari

657
kwibuka31

Urwego rw’Ubungenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, rwafashe abantu bagaragaye mu mashusho bakubitira umuntu mu biro by’Akagali ka Munanira I, mu Murenge wa Nyakabanda.

Amashusho yashyizwe hanze kuri X agaragaza umugabo akubita umuturage inkoni nyinshi mu mugongo mu biro by’Akagari.

Ayo mashusho yatangiye uwo musore atwarwa n’abanyerondo, bamugeza ku Biro by’Akagari bamwinjizamo.

Umwe mu bagabo basanze ku biro by’Akagari ka Nyakabanda, yasabye inkoni ajya gukubita wa musore wumvikanaga avuga ko atari we wibye.

RIB yatangaje ko abafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye yabo igitunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Urwego rw’Ubungenzacyaha rwibukije abantu ko umuntu wese ukora ibikorwa by’urugomo yitwaje umwanya afite cyangwa akazi akora ko bihanwa n’amategeko ikaba isaba abantu kwirinda kugwa mu bikorwa nk’ibyo.

Comments are closed.