Nyamasheke: Abantu babairi bagwiriweho n’ikirombe bahita bapfa

2,083
Kwibuka30

Abagabo babiri bo mu karere ka Nyamasheke, bapfuye bagwiriweho n’ikirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro.

Mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Ruharambuga, kuri uyu wa mbere taliki ya 11 ukuboza 2023 haravugwa inkuru y’abagabo babiri bagwiriweho n’ikirombe cy’ahantu barimo gucukura amabuye y’abaciro bagahita bahasiga ubuzi.

Amakuru avuga ko ikirombe bacukuraga cyari kimaze igihe gikomye(kibujijwe)  bityo ko abo baciye mu rihumye abaharinda.

Umuyobozi w’Akarere ka Namasheke, MUPENZI Narcisse, yavuze ko bakimenya amakuru, bohereje itsinda ry’abayoboz b’Akarere ryagiye kubangurira kwirinda ubucukuzi butemewe.

Yagize ati :“Turategura uburyo bwo kwegera abaturage tukajyayo,hari n’itsinda ririyo ry’abakozi b’Akarere , natwe turajyayo ,tubakangurire kwirinda gucukura, yaba amabuye ya za kariyeri cyangwa amabuye y’agaciro, mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko nta kibarengera kiba gihari.

Kwibuka30

Meya Mupenzi avuga ko  umuntu ukekwa kuba yakoreshaga ba nyakwigendera yahise atabwa muri yombi.

Ati:“Inzego zakurikiranaga ko hadakomeza gucukurwa binyuranyije n’amategeko,sinzi uko aba baciye mu rihumye inzego zaharindaga, bajyamo baracukura. Icyo twakoze tumaze kubimenya ni uko hari n’uwaketswe ko ashobora kuba ari we wabakoreshaga, twihutira kugira ngo afatwe,afatitwa mu karere ka Nyamagabe, ubu yamaze gushyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke avuga ko uwatawe muri yombi yigeze guhabwa uburenganzira bwo kuhacukurira ariko aza guhagarikwa.

Avuga kandi ko bakomeza gukangurira abantu kwirinda gucukura uburyo bwo gucukura mu buryo butemewe.

Yongeyeho  ko harebwa niba  imiryango ya ba  nyakwigendera yaza gufashwa gushyingura ababo.

(Uwase Rehema/ indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.