Nyamasheke: Abasore 3 batawe muri yombi bakekwaho kwiba moto

312

Kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba mu Karere ka Nyamasheke hafungiye Niyoniringiye Jacques w’imyaka 26, Gatsinzi James w’imyaka 27 na Tuyisabe bahimba Kazungu w’imyaka 23 bakekwaho ubujura bwa moto.

Bafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage bamaze ibyumweru 2 babona umusore Niyoniringiye Jacques waje asanga abo bandi 2 bavukana, kuri santere y’ubucuruzi ya Musenyi iri mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, aturutse mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba wahazanye moto TVS 125, ifite pulake RH 4771 bihwihwiswa ko yaba yarayibye i Kigali.

Umwe mu baturage batanze amakuru yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko hari hashize ibyumweru 2 babona abo basore uko ari 3 bagenda kuri iyo moto, nta kindi bayikoresha ntacyo yinjiza, kandi uwo musore atarigeze yiyandikisha akigera muri uwo Mudugudu.

Ati: “Ibyo byose byatumye tutabashira amakenga kuko abo basore 2 bavukana, nubwo baba muri iyi santere y’ubucuruzi, iwabo ni hafi hano ariko bataye nyina babanaga, baza hano gushakisha ariko n’ubusanzwe umwe muri bo imyitwarire ye irakemangwa.

Bikubitiyeho ko n’uwo wundi uhamaze igihe n’iyo moto birirwaho gusa nta kindi ikoreshwa, tubagiraho ikibazo ni ko kubwira Ubuyobozi bw’Umudugudu.’

Avuga ko amakuru yageze ku buyobozi bw’Akagari buhamagara RIB Sitasiyo ya Macuba iraza mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 26 Nzeri itwara iyo moto, abakekwa abaturage ubwabo babigereza kuri RIB.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karengera, Hategekimana Naason, yashimiye abaturage ko bamaze gusobanukirwa neza ko umuntu babonye,badashira amakenga ku kintu runaka bamutangira amakuru ibye bigakurikiranwa, ko ashobora kuba ari umujura cyangwa undi mugizi wa nabi uhihishe, cyane cyane nk’abo b’insoresore baba bamaze igihe ahantu batarigeze biyandikisha mu buyobozi.

Ati: “Uwo musore agifatwa yavuze ko moto ari iy’uwo akorera w’i Kigali, ko yayikoreshaga akayizana aje gusura izo nshuti ze,bakajya birirwa bayiryaho iminyenga.

Turibaza uwo muntu wakwemera ko moto ya bizinesi imara ibyumweru 2 byose itinjiza, ari yo mpamvu batawe muri yombi n’iyo moto igafatwa ngo byose bikurikiranwe neza n’inzego zibishinzwe, dutegereje ikizava mu iperereza.’’

Yasabye abaturage gukomeza kwicungira umutekano, bagatangira amakuru ku gihe ku cyo badashiraho amakenga cyose, anasaba abasore kwirinda ingeso mbi z’ubujura zigenda zifata intera cyane cyane mu rubyiruko, bagakora ibibateza imbere bitagize uwo bibangamiye.

Comments are closed.