Nyamasheke: Abataramenyekana bishe umukuru w’umudugudu

1,117

Kamashabi Eraste w’imyaka 67 wari Umukuru w’Umudugudu wa Mburabuturo, Akagari ka Gitwe, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, yasanzwe munsi y’ikiraro cya Ryamunyu mu mugezi wa Ryamunyu yapfuye, bikekwa ko yishwe.

Nyuma yo kumenyekana kw’iyi nkuru y’inshamugongo, umuntu umwe yatawe muri yombi mu gihe hakomeje iperereza kuri urwo rupfu rw’amayobera. 

Umuhungu wa nyakwigendera,  Ntawuzumunsi Emmanuel ukora imirimo ya Leta mu Kagari ka Rushyarara gahana imbibi n’aka Gitwe, yavuze ko yatunguwe no kubwirwa kubikirwa ki se yasanzwe mu mugezi yashizemo umwuka. 

Ati: “Nari navuganye na we  saa moya  n’iminota 8 z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama, ambwira ko ari kumwe na muramu wa mukuru wanjye. Bari  mu kabari k’uwitwa Basenga muri santere y’ubucuruzi ya Kagarama mu Kagari ka Kagarama gahana imbibi n’akacu ka Gitwe, numva baganira bishimye, tuvugana icyo namushakiraga nkupa telefoni numva ari amahoro nta kibazo.

Avuga ko basanze yari afite ibikomere ku misaya yombi, umurambo ukaba wajyanywe mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga. 

Iperereza ry’inzego z’umutekano rirakomeje ngo hamenyekane iby’urupfu rwe, cyane ko bivugwa ko yari umugabo utanywa ngo asinde cyangwa ngo abe yataha bwije cyane kuko yabaga asabwa kubahiriza inshingano z’akazi ke zirimo gupanga irondo n’ibindi. 

Ntawumenyumunsi akomeza avuga ko n’iki kiraro cyubatse neza ku buryo bigoranye ko umuntu yakirenga akagwa muri uwo mugezi.

Nanone kandi bivugwa ko iki kiraro kiri mu kilometero kimwe gusa uvuye kwa nyakwigendera, no muri metero 500 uvuye kuri santere y’ubucuruzi ya Kagarama banyweragaho.

Nyakwigendera amaze imyaka itatu ari Unuyobozi w’Umudugudu, abana be bakaba batazi umuntu n’jmwe baba bagiranaga ikibazo. 

Hagati aho umuryango utegereje ko uwatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yagira amakuru atanga yayanga umucyo kuri uru rupfu rw’amayobera. 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, yemeje aya makuru avuga ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyamwishe.

Ati: “Yari Umukuru w’Umudugudu wa Mburabuturo mu Murenge wa Karambi, aho tumenyeye urupfu rwe twihanganishije umuryango we n’abaturage yayoboraga. Umurambo we ubu tuvugana wagejejwe mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga. Inzego z’umutekano zikaba zatangiye iperereza ngo hamenyekane icyamwishe, niba hari n’uwabigizemo uruhare abiryozwe.”

Yasabye abaturage buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe, haba hari abakekwa icyaha bagatahurwa hakiri kare.

Nyakwigendera asize umugore, abana 5 n’abuzukuru 9.

Comments are closed.