Nyamasheke: Bizimungu w’imyaka 75 yongeye gufatanwa udupfunyika tw’urumogi

220

Bizimungu Vianney w’imyaka 75, wo mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo nyuma yo kongera gufatanwa urumogi  kuko yari yarigeze gufungirwa kurucuruza, arangiza ibihano arataha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Harindintwali Jean Paul, yavuze ko uyu mugabo wari usanzwe akekwaho gucuruza urumogi no kurukwiza mu baturage, yakomeje gukurikiranirwa hafi n’ubuyobozi n’Inzego z’umutekano zicunze ko yazafatirwa mu cyuho.

Gitifu Harindintwali ati: “Ejo Ku wa 28 Kanama, ubwo ubuyobozi bwari mu bukangurambaga bugamije gukangurira abaturage bafashe inguzanyo za VUP kuzishyura, bahuye na we bamubonana igihunga cyinshi, ntibamushira amakenga.”

Avuga ko bamuhamagaye bakabona ahubwo asa n’ushaka kubacika, baramufata, baramusaka bamusangana udupfunyika 4 twarwo atigeze abasobanurira aho yari atujyanye.

Uwo musaza yemeye ko agira urumogi ariko aruha amatungo, ko n’abo arugurisha ababwira kuyaruha, ntawe abwira kurunywa. 

Gusa ngo abajijwe aho arukura  n’abo arugurisha, yaryumyeho n’ubu iperereza rikaba rigikomeje ngo hamenyekane aho arukura, uburyo arubona n’abo arukwirakizamo, bikaba bikekwa ashobora kuba yari yitwaje utwo dupfunyika 4 ariko afite rwinshi, atinya kurufatanwa rwose.

Gitifu Harindintwali avuga ko iyi yari inshuro ya 2 arufatanwa kuko muri 2018 nanone yarufatanywe agafungwa akanakatirwa, akarangiza igihano agataha ariko ingeso ikanga.

Uyu muyobozi yagaragaje impungenge ziterwa n’iri curuzwa n’ikwirakwizwa ry’urumogi mu baturage, ririmo umutekano muke abaruhaze bateza, ibihano bikakaye k’urufatanywe, gukenesha abarugura ayo bakikenuje n’ibindi.

Yaburiye abaturage ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, abwira abagikinisha iyo ngeso ko ihanirwa bikakaye, asaba n’ababa bakeka aho byaba biri kujya batangira amakuru ku gihe icyaha kigakumirwa kitaraba.

Comments are closed.