Nyamasheke:  Inzu y’abitegura gusezerana yafashwe n’inkongi batikiza miliyoni 2.4 Frw

864

Inzu ya Nsengiyumva Elias w’imyaka 33 n’umugore we biteguraga gusezerana imbere y’amategeko ku wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri, bararirira mu myotsi nyuma y’uko inzu yabo yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyo bari batunze mu rugo byose bigakongoka. 

Nsengiyumva n’umugore we babyaranye abana babiri akaba atwite n’uwa gatatu, batuye mu Mudugudu wa Kacyiru, Akagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke.

Iyi nkongi yabaye ahagana saa saba z’amanywa yo ku wa Mbere tariki 16 Nzeri, umugabo ari gutwara insina yatereraga umuturanyi we, umugore yagiye ku gipimo ku Kigo Nderabuzima cya Kamonyi. 

Bivugwa ko abandi bana n’abahungu babiri bo bari hanze mu rugo rw’iyo nzu y’imbaho yabanagamo n’umuryango we. 

Ikindi cyahiye ni igikoni, ikiraro n’ubwiherero ku buryo byose byabaye umuyonga hasigara amatongo. 

Mu byahiriyemo harimo inka y’ikimasa y’agaciro k’amafaranga 700.000, inkwavu 10, televiziyo y’agaciro k’amafaranga 200.000 yari aguze vuba, amafaranga 300.000 yari kuzakiriza abazamuherekeza gusezerana ku Murenge, n’ibindi byose  by’agaciro k’arenga 2.450.000, nk’uko byabaruwe n’ubuyobozi bw’uyu Murenge.

Nsengiyumva wahuye n’ibyo byago yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko ubwo we n’umugore bari badahari, abana babo uw’imyaka  ine n’igice n’uw’imyaka ibiri yari yabasize ku muturanyi we.

Ati: “Mu ma saa sita nabazanye mbagaburira ibiryo bikonje byaraye kuko ntigeze nshana ngo mbishyushye nanjye ndarya, turangije mbasiga ku irembo kuri robine, nkinga agapangu imfunguzo ndazijyana, nsubira mu kazi. Ntwaye insina ngiye kuzigeza aho nzitera, numva umuntu arambiye ngo iwanjye hari gushya.”

Avuga ko yakubise insina hasi aragenda asanga hose hafashwe n’inkongi, umuriro wabaye mwinshi cyane kuko inzu yari imbaho zagurumanaga. 

Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zatangiye kuhagera ariko ntacyo ziri burengere.

Ati: “Nahise nkingura ngo ndebe ko nibura nakuramo n’umwenda,umuriro nsanga wantanze  ku rugi  uba untaye imbere y’umuryango. Icyo nabonye ni DASSO wari unyegereye wahise anjugunya munsi y’urugo nikanguye ari ho ndyamye, umuriro byose wabirangije utamenya ko hari icyahigeze.

Avuga ko nta kintu na kimwe yari yacometse, nta n’umuriro wo mu ziko bari bacanye, agakeka  umuriro w’amashanyarazi kuko nta n’uwo avuga bari bafitanye ikibazo ngo akeke ko ari we waba wamukoreye ubwo bugome.

Yashimiye umuturanyi we wamwakiranye n’umuryango we ngo abacumbikire, anashimira abaturanyi be batangiye kumuremera ibimutunga n’imyambaro, akavuga ko yababonyemo abaturanyi beza cyane.

Bivugwa ko umugore yahageze avuye ku ivuriro yabona ibyabaye agafatwa n’ihungabana rikomeye ariko abaturanyi be baramuhumuriza. 

Uyu mugabo yakomeje avuga ko nubwo ibi byago byamubayeho, gahunda ye yo gusezerana ku Murenge itazahagarara, azemera we umugore we n’abana bakambara  imwe mu myambaro bari kuremerwa ariko iyo gahunda kimwe n’iyo gushyingiranwa mu kiliziya bitegura zitazahagarara.

Yasabye ubuyobozi kumufasha kubona indi nzu abamo umugore we ntazabyarire ku gasozi, abaturanyi bakamuguma hafi agasohoka muri iki kibazo cyamutunguye.

Umukuru w’Umudugudu wa Kacyiru Habimana Charles, yabwiye Imvaho Nshya ko ubuyobozi bw’Umurenge bwamenye ibi byago, ariko igihe bategereje ubwunganizi bwawo bagiye kwishakamo ubufasha kugira ngo agaruke mu buzima busanzwe. 

Nyamasheke yugarijwe n’inkongi z’umuriro kuko bibaye  nyuma y’umunsi umwe gusa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu gice cy’uyu Murenge mu Kagari ka Wimana, ifashwe n’inkongi y’umuriro ku bw’amahirwe ukaba wazimijwe. 

Hari hatarashira icyumweru mu Murenge wa Kanjongo indi nzu ihiye hakekwa batiri, mu minsi 2 gusa mu Kagari ka Banda, umurenge wa Rangiro na ho telefoni yari icometse  ku murasire w’izuba iraturika hashya iby’agaciro k’amafaranga 150.000 bazimya inzu itarafatwa.

Birakurikira izndi zimaze iminsi zishya, bakayoberwa ikizitwika bagakeka insinga z’amashanyarazi. 

Barasaba ko  harebwa ubuziranenge bw’insinga bakoresha mu nzu n’ubw’ibikoresho by’ikoranabuhanga bagura ko bimwe bitaba nyirabayazana.

Comments are closed.