Nyamasheke: Ndanga Janvier wari ushinzwe imibereho myiza mu Karere yirukanywe

1,485

Umukozi w’Akarere wari ushinzwe ishami ry’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage yirukanywe ku mwanya we kubera guhoza ku nkeke abo bakorana.

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’iyirukanwa ry’umukozi wari ushinzwe ishami ry’Iterambere n’Imibereho y’Abaturage mu buyobozi bw’Akarere, yirukanywe nyuma yo kuvugwaho kurangwa n’imyitwarire idahwitse, aho uyu muyobozi avugwaho guhoza ku nkeke umugore bakoranaga ndetse no kugonganisha bagenzi be.

Ndanga Janvier wari Umuyobozi w’ishami ry’Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Nyamasheke, yandikiwe ibaruwa imwirukana kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024.

Iyi baruwa imusezerera mu kazi, yaje nyuma y’amezi atatu yandikiwe indi yamusabaga ibisobanuro ku myitwarire idakwiye kugaragara mu murimo, aho yo yari yanditswe tariki 29 Mata 2024.

Amakuru yo gusezerera uyu wari Umuyobozi, yanemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse; wemereye ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko uyu muyobozi yirukanywe kubera imyitwarire idakwiye mu kazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, yagize ati:Nibyo, Ndanga Janvier wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe Iterambere ry’imibereho y’abaturage yirukanywe kubera imyitwarire n’imigirire binyuranyije n’imyitwarire mbonezamurimo.”

Bivugwa ko uyu wari Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamasheke, yahozaga ku nkeke umwe mu bayobozi bakoranaga witwa Anne Marie Mukeshimana.

Comments are closed.