Nyamasheke: Niyonsenga yakubiswe akurwamo amenyo azira gukunda umukobwa bigana

Mugenzi Janvier w’imyaka 37 na Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 38 bo mu Kagari ka Shara, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, barashakishwa bakekwaho gukubita bagakura amenyo atatu Niyonsenga Léon w’imyaka 23 wiga mu wa 6 w’amashuri yisumbuye, bamuhora umukobwa bigana.
Niyonsenga ni umunyeshuri wiga mu Rwunge rw’Amashuri (G.S.) Shara mu Murenge wa Kagano, bikaba bivugwa ko abamukoreye urugomo bamukuye amenyo atatu nyuma yo kumusanga yaje gusura uwo mukobwa witwa Nagizemariya Marie w’imyaka 20 bigana mu ishuri rimwe.
Bivugwa ko abo bagabo bashakishwa nyuma yo kumuhohotera ari abagabo ba bakuru w’uyu mukobwa bivugwa ko batungiwe agatoki ko yaje iwabo wa Nagizemariya, ari na ho bamukubitiye.
Umuturage w’aho urwo rugomo rwakorewe yavuze ko uwo musore bari baramubujije gukomeza gukururana n’uwo mukobwa bigana mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
Ati: “Ubusanzwe aba bombi barigana mu wa 6 wisumbuye muri GS Shara muri aka Kagari. Amakuru duhabwa avuga ko bafitanye ubushuti bariya bagabo ba bakuru b’uyu mukobwa badashaka, bakaba barababujije gukundana, baranga bakomeza urukundo rwabo, bakanasurana.”
Arakomeza ati: “Ubwo aba bagabo bari kuri santere y’ubucuruzi iri aha ku i Shara banywa inzoga, bahamagawe na nyirabukwe ababwira ko n’ubundi umukobwa we ari kumwe n’uwo musore mu nzu, yaje kumusura. Bahise baza, bamusangamo baramufata baramukubita kugeza bamukuye amenyo atatu.”
Avuga ko induru zavuze bamaze kumugira intere gutyo banamukuye amenyo, abatabara bahageze abo bagabo bombi bahita bacika, na ho umusore ahita ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyamasheke.
Undi muturage uri mu nzego z’ubuyobozi muri uyu Mudugudu, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uyu musore bamujyanye kwa muganga atabasha kuvuga ngo ababwire neza uko byagenze.
Ati: “Nyina w’uwo mukobwa yabanje kuvuga ko yabonanye umukobwa we n’uwo musore kandi abakwe be baramumubujije, arabahamagara baje baramuhondagura, bamukura ariya menyo. Abonye ibintu bitangiye gukomera, ntacyo agaragaza mu by’ukuri abakwe be bajijije uwo musore na we ushobora kumubera umukwe, ahindura imvugo.”
Yakomeje ati: “Mu guhindura imvugo, yavuze ko umusore yaje gusura uwo mukobwa we bakajya kuganirira mu cyumba cy’umukobwa, umukobwa akamusigamo akajya haruguru hafi y’umuhanda kwanika isambaza, umukecuru yinjira mu nzu yumva mu cyumba cy’umukobwa harimo umuntu, agira ngo ni umujura, atabaza abakwe be baraza bamukubita bamwitiranya n’umujura kugeza bamukuye amenyo.”
Avuga ko iyi mvugo ya kabiri y’uyu mukecuru yafashwe nk’amatakirangoyi kuko uyu musore basanzwe bamuzi neza ko ari umuturanyi wabo, inshuti n’umunyeshuri wigana n’umukobwa wabo.
Ati: “Dutegereje ko umusore yoroherwa akajya gutanga ikirego kuri RIB, ibindi bikazasobanuka kuko nk’abaturage tubona uyu musore yahohotewe bikabije.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Mukamusabyimana Marie Jeanne, yemeza ikubitwa n’ikomeretswa ry’uyu musore, ko ari gukurikiranwa n’abaganga ngo harebwe niba nta bundi busembwa bamusigiye.
Yavuze kandi ko abamuhohoteye bagishakishwa batarafatwa, ati: “Igihari ni uko umusore yakubiswe akanakurwa ayo menyo, azizwa uwo mukobwa bigana, bivugwa n’abaturage ko ari inshuti ye yari yasuye iwabo mu rugo. Abamuhohoteye bahise bacika turacyabashakisha, ibindi tuzabimenya bafashwe cyangwa umusore yorohewe akaduha amakuru neza, kuko kugeza ubu ibyo bamujijije babivuga kwinshi.”
Yasabye abaturage kwirinda urugomo no gushaka kwihanira kuko bibujijwe, ugize icyo apfa n’undi bakegera ubuyobozi bugakemura ikibazo iyo gihari aho guhohoterana bigeza ku gukomeretsanya.
Yanavuze ko mu bihe nk’ibi byegereza Iminsi Mikuru ya Noheri n’Ubunani usanga hari ingeso nyinshi zazamutse, nk’izi z’urugomo, ubusinzi bukabije butera izindi ngaruka, ubujura n’ibindi ariko na byo babihagurukiye.
Abasaba kwitwara neza no kwitwararika muri iyi minsi kugira ngo bamwe ibyari kubabera ibyishimo bitazabahindukira ibibazo.
Comments are closed.