Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 33 akurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 37

3,900

Musanabandi Madeleine w’imyaka 37 y’amavuko yasanzwe mu buriri bw’icyumba araranamo n’umugabo we yapfuye, hakekwa umugabo we wahise atabwa muri yombi.

Byabereye mu Mudugudu wa Rukaragata, Akagari ka Kagarama, Umurenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke, umugabo we witwa Ndabitegereje Aphrodis w’imyaka 33 akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo mu gihe iperereza rikomeje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe Mukamusabyimana Marie Jeanne, yabwiye Imvaho Nshya ko amakuru y’urupfu rw’uwo mugore rwamenyekanye ahagana saa cyenda z’igicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 16 Ukwakira 2023.

Bivugwa ko yamenyekanye atanzwe n’uwo mugabo Ndabitegereje hamwe na nyina yari yahamagaye ngo aze amurebere niba umugore we yapfuye cyangwa akirimo akuka.

Gitifu Mukamusabyimana avuga ko uyu mugabo umaranye imyaka 12 n’uyu mugore we batarabyarana, basanganywe amakimbirane ashingiye ku businzi bwa  bombi nubwo bashyingiwe byemewe n’amategeko.

Mu bisobanuro umugabo yatanze ku cyaba cyabaye intandaro y’urupfu rw’umugore we, basanze harimo urujijo kuko atabisobanura neza. Avuga ko bombi batashye basinze mu ijoro rishyira ku wa Mbere, bararwana ariko baranikiza ntawumenye ko byabaye kuko muri bo ntawatabaje.

Mu kwisobanura yanavuze ko bwakeye umugore avuga ko yumva amerewe nabi, umugabo yagiye kumugurira ifu y’igikoma amusize ku buriri  aryamye, agarutse asanga yapfuye.

Gitifu Mukamusabyimana ati:“Nubwo twe ku rwego rw’Umurenge tutarugiraga mu ngo zibanye nabi, ku Mudugudu rwari ruri muri raporo zawo bananyuzamo bakajya kuruganiriza.

Gusa yari amakimbirane arimo urujijo kuko bagiraga umunsi umwe bajyana mu kabari bagataha basinze cyane bagera mu rugo bakarwana, bakanagira uwo barwanira mu kabari cyangwa hafi yako, ariko byose bituruka ku businzi bukabije bwa bombi.”

Ku bavuga ko uku kumarana imyaka myinshi batabyara byaba ari yo ntandaro yo kwivugana umugore we, Gitifu Mukamusabyimana yavuze ko  nta kimenyetso cyabyo bafite, cyane ko n’umugabo watanze amakuru atabivuga, bityo amakuru azava mu iperereza akaba ari yo ashobora kubihamya.

Yanavuze ko umurambo wa nyakwigendera wari ufite igikomere n’ishyundu mu gahanga, bigaragara ko ari nk’ikintu bataramenya yaba yahakubiswe aryamye yiyoroshe.

Gitifu Mukamusabyimana yasabye abafitanye ibibazo kujya babigaragaza hakiri kare bigakemuka aho kubisasira basa n’abagaragaza hanze ko nta kibazo gihari.

Akomeza avuga ko biramutse bigaragaye ko uyu mugabo ari we wamwishe byaba bibabaje cyane, kuko abaturage bahora bigishwa kureka amakimbirane mu miryango haba mu Mugoroba w’Ababyeyi, mu nama zikorwa n’ahandi.

Ubuyobozi bw’uyu Murenge bugaragaza ko bufite ingo 37 zibana mu makimbirane, aho inyinshi ziba zitarashyingiranywe byemewe n’amategeko.

Nyuma yo kuganirizwa ingo 7 muri zo zarashyingiranywe, abandi bavuga ko bagiye kubitekerezaho. Gusa ngo muri izo ngo baganirije usanga ibyazo biri mu nzira nziza ku buryo byagorana ko hari uwakwambura undi ubuzima nubwo bazihozaho ijisho.

Comments are closed.