Nyanza: Abafite alimentation n’abacuruza inyama barataka igihombo baterwa n’ibura ry’umuriro

Bamwe mu bacuruzi bacururiza mu mujyi wa Nyanza, baravuga ko baterwa igihombo n’ibura ry’umuriro bya hato na hato.
Abacuruzi bafite za Alimentation ndetse n’abafite za Boucherie mu mujyi wa Nyanza uherereye mu Karere ka Nyanza baravuga ko bamaze igihe bahombywa n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi bya hato na hato.
Uwitwa Charles avuga ko amaze guhomba amata afite agaciro k’amafaranga ibihumbi birenga ijana byose bigaterwa n’ibura ry’umuriro utuma amata aba ari muri frigo yangirika, yagize ati:”Ni ikibazo, umuriro umaze iminsi ubura bya hato na hato, bigatuma ibyo twari dufite muri frigo bipfa, ntituzi uwo twabaza ibi bihombo”
Ibi abihurizaho n’abandi batari bake bafite za Alimentations ndetse n’abacuruza inyama muri za boucherie, aba nabo bavuga ko iri bura ry’amashanyarazi riri kubatera igihombo kuko bituma inyama zangirika ku buryo badashobora kugira uwo bazigurishaho, uyu mubyeyi witwa Assia ati:”Nibyo koko, nkanjye ubu maze guhomba hafi ka yose, twabajije batubwira ko ari ikibazo rusange, ubwo ni ukwihangana nyine tugahomba”
Nyuma y’aya marira yose, ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG cyihanganishije Abanyarwanda, kivuga ko ikibazo kiri mu nzira zo gukemuka bitarenze taliki ya 17 kuno kwezi kandi ko byatewe n’ubujura bwa bimwe mu bikorwa remezo by’umuyoboro w’umuriro uhuriweho na bimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda, REG yongeye gusaba abaturage kwitondera kwegera ibikoresho by’umuriro mu gihe amashanyarazi aba yagiye

Comments are closed.