Nyanza: Abagera ku munani bafatiwe mu bikorwa by’ubucukuzi y’agaciro mu buryo butemewe

7,684
Kwibuka30

Abantu bagera ku munani bo mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Nyagisozi bafatanywe ibiro 80 bya coltan bacukuraga mu buryo bunyuranijwe n’amategeko.

Abagabo bagera mu munani bafatiwe mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu birombe biherereye mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Nyagisozi mu buryo bunyuranijwe n’amategeko.

Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, ku murongo wa terefoni n’umunyamakuru wacu yagize ati:“Nibyo koko abo bantu bafatiwe mu bikorwa byo gucukura amabuye mu buryo butemewe, iyo bikozwe bityo baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga kuko haba hari ibyago byinshi byo kuba bahasiga ubuzima”

Kwibuka30

Abafashwe babiri muri bo ni abakoresha b’abo bandi ari bo Uwiringiyimana Innocent w’imyaka 28 y’amavuko uturuka mu Karere ka Nyamasheke na Gahigi Jean Claude w’imyaka 37 y’amavuko uturuka mu Karere ka Gatsibo.

Abandi 5 ni uwitwa Bikorimana Aphrodis w’imyaka 16 y’amavuko uturuka mu karere ka Nyanza, Habinshuti Vincent w’imyaka 33 y’amavuko uturuka mu Karere ka Ngororero, abandi Regis Nshimiyimana w’imyaka 17 y’amavuko, Nsengimana Marc w’imyaka 36, Gaturano Jean Claude w’imyaka 18 na Ndagijimana Emmanuel w’imyaka 20 ni abo mu Karere ka Nyanza.

Bariya bantu bafatanwe Kg 80 z’amabuye ya Coltan n’ibikoresho birimo ibitiyo, inyundo, ipiki, sumaku n’iminzani. Babajyanwe gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Muri iki Cyumweru mu Murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza humvikanye umusore w’imyaka 23 wapfuye azira kugwirwa n’ikirombe aho yacukiraga amabuye ya Coltan mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Leave A Reply

Your email address will not be published.