Nyanza: Abajyanama b’ubuzima barinubira ababasiragiza mu kubaterera imiti irwanya Malaria

3,210

Abajyanama b’ubuzima basanzwe bafasha mu bikorwa byo gutera imiti yica imibu itera Malaria, baravuga ko bakigorwa na bamwe mu baturage bo mu bice by’umujyi wa Nyanza bataborohereza.

Gahunda yo gutera imiti yica imibu itera Malaria mu nzu, yatangiye mu mwaka wa 2019 mu Karere ka Nyanza.

Ikinyamakuru Igihe.com dukesha iyi nkuru kiravuga ko mu mwaka wa 2019 ubwo iyi gahunda yatangiraga abaturage 25.526 nibo barwaye Malaria. Mu mwaka wa 2020 bariyongereye bagera ku 38357 naho mu wakurikiyeho baba 39327 biturutse ku myuzure yabaye mu mirenge yegereye igishanga cy’Akanyaru ya Ntyazo, Kibirizi na Busoro.

Mu mwaka wa 2022 ibikorwa byo gutera imiti bisubukuwe, iyi mibare yaragabanutse kuko abaturage 17.857 ari bo barwaye, naho mu 2023 kugeza muri Nzeri, abaturage 5015 nibo barwaye gusa, ari na cyo kigaragaza umumaro wo gutera imiti mu nzu.

Nubwo bimeze bityo ariko, hari bamwe mu baturage bakigora abajyanama b’ubuzima mu gutera iyi miti bakabasiragiza. Ibi bigaragara cyane mu gice cy’Umujyi wa Nyanza mu Murenge wa Busasamana.

Dusabe Drocelle umwe mu bajyanama b’ubuzima utera imiti muri Busasamana, yavuze ko icyo kibazo bakunze kukigira mu Midugudu yo mu Mujyi aho bagerayo bakabasaba kuzagaruka muri mpera z’icyumweru na bwo basubirayo bakabura ubakingurira.

Ati “Nakoreye mu Midugudu ya Gakenyeri A na Gakenyeri B. Nahagiye inshuro zigera kuri enye, tukabura abo duterera umuti bikatugora.”

Ni na ko biri kuri Mukazabyuma Muhammad wo mu Kagari ka Kavumu muri Busasamana, uvuga ko hari bamwe mu baturage bitwaza impamvu zitari zo nko kuvuga ko imiti ibanduriza amarangi mu nzu, kuvunwa no guterura ibikoresho biri mu nzu n’ibindi.

Umuyobozi w’Ibitaro by’Akarere bya Nyanza, Dr Nkundibiza Samuel, yavuze ko abagikerensa iyi gahunda bakwiye kugereranya imbogamizi batanga n’ubuzima bakwiye kurengera.

Ati “Wakwibaza hagati y’ibintu n’ubuzima ikirenze ikindi icyo ari cyo, aha turarengera ubuzima tuburinda kurwara Malaria, kandi ni iby’agaciro kugira ngo abaturage bacu bagire ubuzima bwiza’’.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyanza, Kayitesi Nadine, yashimye uruhare rw’imiti yica imibu itera Malaria mu gihe imaze iterwa, akongeraho ko ubukangurambaga bukomeje kugira ngo na bake batarumva neza akamaro kayo bakamenye.

Ati “Inshingano zacu muri iyi gahunda ni ubukangurambaga no kwegera abaturage. Tugenda urugo ku rundi tubumvisha ibyiza byo guteresha imiti ndetse tukanabereka umusaruro twagezeho tubikesha iyi gahunda,k andi benshi bagenda babyumva ndetse bizanakomeza’’.

Iyi gahunda yo gutera imiti yica umubu utera Malaria mu nzu yatangiye ku wa 27 Nzeri uyu mwaka, ikazageza ku wa 19 Ukwakira 2023 bikozwe mu ngo 97.911.

Comments are closed.