Nyanza: Abanyeshuri ba College Maranatha basinze birara mu baturage barakubita

4,751

Hari abaturage batuye i Nyanza bavuga ko baherutse gukubitwa na bamwe mu basore b’abanyeshuri biga muri College Maranatha bari basinze.

Abaturage bo mu mujyi wa Nyanza, mu Murenge wa Busasamana ho mu Kagali ka Kavumu ahazwi nko mu Gihisi baravuga ko hari abana b’abasore bagera ku icumi baherutse kubiraramo barabahondagura bikomeye.

Amakuru twahawe n’umunyamakuru wacu ukorera muri ako Karere, avuga ko kuri uyu wa gatandatu taliki ya 27 Nyakanga 2024 umuhanzi uzwi nka Bushali yari yakoreye igitaramo kuri Motel nshya iherereye mu Kagali ka Kavumu ahazwi nko mu Gihisi, bituma abantu benshi bitabira icyo gitaramo, muri bo harimo na bamwe mu banyeshuri b’abahungu n’abakobwa bo muri College Maranatha, ikigo cy’amashuri giherereye kuri kaburimbo ugana mu mujyi rwagati, bikavugwa ko abo banyeshuri bari basinze bikabije bakubitaga umuhisi n’umugenzi wageragezaga kubavugaho.

Umwe mu baturage uvuga ko yahohotewe n’aba bana yagize ati:”Cyari ikigare kinini cyane cy’abasore n’inkumi bagera nko kuri 20, yari hafi saa sita z’ijoro, bari basinze cyane, twababujije kudusenyera urugo rw’imiyenzi, sinzi aho umujinya waturutse, baransingiriye batangira kunkubita imigeri n’inshyi nyinshi, ngerageza gutabaza abaturage baratabara”

Uyu mugabo avuga ko abaturanyi baje kumutabara, ubwo intambara iba irarose, haba imirwano ikomeye ku buryo barinze kwiyambaza irondo naryo rirananirwa.

Amakuru akomeza avuga ko abo banyeshuri bagiye bahondagura buri muntu wese bahuraga nawe mu nzira yerekeza ku kigo cyabo cya College Maranatha kugeza ku muzamu waho wagerageje kwanga kubakingurira.

Uwitwa Hakiza yagize ati:”Bari benshi, bashatse kunyura kuri gate [ku muryango] umuzamu amera nk’uwanze gukingura, ubwo bahise bamenagura ibyuma bifashe ku rugo baba binjiyemo barahondagura

Umuzamu yanze kubakingurira bahita basenya urukuta binjira ku ngufu

Amakuru avuga ko aba banyeshuri ari abasigaye bakora ibizami bya Leta, ndetse ko muri ino myaka ibiri ishize muri icyo kigo hagiye hagaragara ibikorwa by’urugomo bikorwa n’abanyeshuri, ku buryo ngo baherutse no gukubita ushinzwe isomero, umwe mu banyeshuri bahiga ariko utashatse ko amazina ye ajya hanze yagize ati:”Ikinyabupfura cya hano cyarapfuye, na diregiteri ubwe baherutse gushaka kumukubita, noneho uriya mugabo ushinzwe isomero we, baramukubise, ni ibintu bizwi hano”

Hari n’abaturiye College Maranatha binubira imyitwarire y’abahiga.

Hari bamwe mu baturage baturiye College Maranatha bavuga ko babangamiwe cyane n’imyitwarire y’abanyeshuri bo muri icyo kigo, uyu yagize ati:”Ntiwamenya igihe bigira, wirirwa ubabona hano mu mudugudu, urabavuga bakagutuka, baba banyuragirana hano mu masaha akuze ukaba wakwikanga ko ari abajura

Uwitwa Ntirenganya we ngo bamusenyeye imiyenzi y’urugo, ndetse hageze aho ashaka abayobozi ariko banga kumwakira, ati:”Jyewe baransenyeye, birirwa burira urugo ukagira ngo ni inkende, nagiye gushaka diregiteri aransuzugura, yanga kunyakira ngo mubwire ikibazo cyanjye, ubu kuwa gatatu nzajya ku Murenge mbibazeyo

Bamwe mubanyeshuri n’ababyeyi baharerera baravuga ko ubuyobozi bw’ikigo buzi iby’imyitwarire mibi y’abanyeshuri ariko ko kugeza ubu babuze umuti urambye wavugutirwa icyo kibazo.

Twashatse kuvugana n’umuyobozi w’ikigo Bwana Wilson NSENGIYUMVA ariko yanga kuduha umwanya, ariko igihe ari bubyemere turongera dukore kuri iyi nkuru ndetse tuyihuze n’icyo ubuyobozi bw’Akarere buvuga ku mutekano muke w’abaturage uterwa n’imyitwarire y’aba banyeshuri  bo muri kigo kimaze igihe kitari gito cyareguriwe Kaminuza ya INILAK kikamburwa ababyeyi b’abadivantisiti b’i Nyanza bari baragishinze.

 

Comments are closed.