Nyanza: Abaturage baravuga ko banyuzwe n’itegeko rishya risaba ba Meya kujya basura Abaturage

6,959
Kwibuka30

Hari abaturage bo mu Karere ka Nyanza bavuga ko banejejwe n’itegeko rya MINALOC riherutse gusaba ba Meya n’abandi bayobozi kujya basura abaturage bakumva bakanakemura ibibazo bafite.

Nyuma y’aho mu ntangiriro za kino cyumweru MINALOC isohoreye itangazo risaba Abayobozi b’Uturere kujya basura buri kagari kagize Akarere bayobora byibuze inshuro imwe mu gihembwe, benshi mu baturage mu Turere dutandukanye tw’igihugu bavuze ko bashimishijwe kandi banyuzwe n’ubwo busabe bwa minisitiri kuko hari uduce twinshi abayobozi b’uturere batajya bageramo kugeza barangije manda zabo.

Mu kiganiro cyabaye kuri Radio na TV ONE cyavugaga kuri ino ngingo kuri uyu wa kabiri, umunyamakuru yahaye umwanya abaturage ngo bavuge icyo babivugaho, benshi bavuze ko bashimishijwe n’icyo cyemezo.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 17 Mutarama 2024, umunyamakuru wa Indorerwamo.com yanyarukiye mu Karere ka Nyanza, anyarukira mu Murenge wa Cyabakamyi, umurenge w’icyaro uhana imbibe n’Akarere ka Nyamagabe na Ruhango, mu Kagali ka Kadaho, mu midugudu ya Kadaho, Nyabisazi na Gahengeri maze abaturage bari mu matsinda y’ibimina bamubwira ko batazi abayobozi babo. Uwitwa Elizafani uvuga ko yavukiye aho yagize ati:”Jye kuva nabaho sindabona Umuyobozi w’Akarere kacu, yewe hari nubwo mu mwaka ushize batubwiye ngo araza turategereza hariya ku kibuga kugeza atabonetse

Umucuruzi wa M2U wari uri aho hafi yahise amusubiza mu rwenya rwinshi ngo nakenera kubona Meya azamusange i Nyanza niho aba.

Benshi mu baturage bo muri iyo midugudu bavuga ko usibye na Meya, na Gitifu w’Umurenge ubwe atahagera, bakaba bakeka ko biterwa n’imihanda mibi igera muri utwo duce, uyu yagize ati:”Imihanda ya hano iragoye ntawe twarenganya, na moto zihagera bigoranye

Undi uvuga ko asanzwe akora umwuga w’ubwarimu muri uwo murenge wa Cyabakamyi, ariko akaba atashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati:”Nanjye narabyumvise, baramutse babyubahirije byaba byiza kuko ubundi bitumvikana ukuntu Meya ashobora kumara ino myaka yose ataragera hano, tekereza ko arangije manda ze zose atazi akagali ka Kadaho! Yewe nta n’ubwo abaturage bamuzi, benshi bazi gitifu witwaga Habineza gusa, nta wundi

Ku murongo wa terefoni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyabakamyi, Bwana BUREZI Eugene, ku kibazo cy’uko badasura abaturage ngo babakemurire ibibazo yavuze ko adafite icyo abivugaho ko ndamutse nkeneye amakuru yampa numero ya Meya akaba ariwe uyampa, tukibaza niba Meya yamenya amakuru y’aho abaturage bavuga ko atari yagera kuva yatorerwa kuyobora Akarere.

Kwibuka30

Imiterere mibi y’Akagali ka Kadaho ituma nta muyobozi n’umwe ubasura cyangwa ngo yumve ikibazo cy’uhatuye

Si mu bice byo mu cyaro gusa, yewe n’i Nyanza mu mujyi rwagati baravuga ko batazi abayobozi babo kuko batigera babasura cyangwa ngo babakoreshe inama, uwitwa Rukara uvuga ko akora umwuga w’ubukarani yagize ati:”Uwo maze kubona ni meya affaires sociales kuko twajyaga dukorana umuganda buri wa kabiri, Meya we ntawe nzi, usibye murumuna we wajyaga umutwara mu modoka

N’abatuye mu mujyi rwagati baravuga ko batazi ababayobora kuko batabasura ngo bababona iyo baje kubishyuza amafaranga gusa

Hari n’abacururiza mu isoko bavuga ko abayobozi babo bababona gusa iyo baje kubishyuza naho ubundi ntibigera babasura, yewe ngo n’iyo bageze ku Karere kubabona atari icyoroshye, gusa benshi basanga ino gahunda ya minisiteri izatuma bababona bakabatura n’ibibazo by’ingutu bamaze iminsi bafite, uyu ucururiza mu marembo ya gare ya Nyanza yagize ati:”Hano duhura n’ibibazo byinshi cyane, ariko nta muyobozi twabona ngo tumuture akababaro kacu, dusoreshwa amafaranga adasobanutse, ariko se twabibaza nde? No ku Karere ntibatwakira, wenda ubwo byategetswe na Leta tuzababona

Kugeza twandika ino nkuru twabuze umuyobozi wo mu nzego zo hejuru mu Karere waduha umucyo kuri iki kibazo cyo kutegera abaturage, gusa umwe mu bakorera Akarere ariko utashatse ko atangarizwa amazina yavuze ko atari byo kuko hari gahunda y’Akarere isanzwe ikorwa buri cyumweru aho Meya ndetse na ba visi meya basura abaturage mu tugari dutandukanye tw’ako Karere, mu butumwa bwe yagize ati:”Sinzi ko aribyo kuko jye ubwanjye nzi neza ko Meya asura abaturage inshuro nyinshi zishoboka, ubu busabe bwa minisitiri si bishya kuri twe kuko nubundi byari bisanzwe bikorwa, nubona akanya uzaze nkwereke na gahunda ya buri kwezi kandi irubahirizwa

Uko biri kose, abaturage barasanga bazzungukira muri ino gahunda kuko bazabona aho bashyikiriza ibibazo byabo bya buri munsi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.