Nyanza: Akurikiranyweho kwiyicira umwana we kubera guhora yakwa indezo

243
kwibuka31

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yataye muri yombi umugabo w’imyaka 32 akekwaho kwica umwana we w’umuhungu w’imyaka 11 akagerageza gutwika umurambo we.

Uyu mugabo yafatiwe mu kagari ka Rwesero, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Kuva tariki 05/05/2025, Ubuyobozi bw’ishuri rya G.S Hanika riri mu murenge wa Busasamana, bwatangiye gusakaza ku mbuga nkoranyambaga itangazo ririmo amagambo yo kurangisha.

Rigira riti “Turarangisha umwana witwa Gisubizo Goopter, iwabo batuye mu mudugudu wa Mugandamure A, mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, uyu mwana afite imyaka 11, akaba yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, yabuze avuye kwiga nimugoroba, yari yambaye imyenda y’ishuri na boda boda z’ubururu.”

Umuyobozi wa G.S Hanika Munyaneza Oswald yabwiye UMUSEKE dukesha iy nkuru ko ririya tangazo ryasohotse ubwo umwana yari amaze iminsi ataza kwiga, maze  nyina na nyirakuru bajya kubaza ku ishuri umwana wabo, nyuma bajya gutanga ikirego kuri RIB, na yo ibarangira kujya kureba mu buruhukiro bw’ibitaro bya CHUB i Huye, babonayo umurambo w’umwana wabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi Nkubana Vianney yabwiye UMUSEKE ko umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu ishyamba riri mu mudugudu wa Kinazi, mu kagari ka Gatovu mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye hahana imbibi n’akarere ka Nyanza.

Inzego zatangiye iperereza maze hafungwa se w’uriya mwana.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel HABIYAREMYE ko se wa nyakwigendera afite imyaka 32 yafatiwe mu mudugudu wa Murambi, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza kugira ngo akurikiranwe ku cyaha akekwaho cyo kwica umwana we witwa Gisubizo w’imyaka 11.

Nta byinshi Polisi yarengeje kuri iki kibazo, gusa umunyamakuru  yageze aho uyu mugabo asanzwe akorera akazi ko kogosha, bakorana na we bavuga ko impamvu yaketsweho kwihekura, umwana we yari asanzwe atabana na se.

Umwana ngo yagiye kureba se ngo amwogoshe maze niko kumufata amujyana i Huye kumwicirayo, umurambo awusiga mu ishyamba aragenda, ababonye umurambo wa nyakwigendera bavuga ko nta mutwe ufite, ndetse banamutwitse.

Impamvu ikekwa yamuteye kumwica ngo ni uko nyina w’uriya mwana mu bihe bitandukanye yajyaga kwaka iposho (ibyo kurya) yitwaje umwana, ndetse n’umwana.

Uriya mugabo ukekwaho biriya ntiyabanaga n’uriya mwana we ahubwo yari afite undi mugore (mukase wa nyakwigendera).

Ntitwamenye aho uyu mugabo ukekwaho kwica umwana we afungiye, Polisi ivuga ko bikiri mu iperereza riri gukorwa.

Polisi iburira umuntu wese wumva ko yavutsa undi ubuzima bwe kubireka, kuko nuzabigerageza bitazamugwa amahoro ahubwo Polisi izamufata, amategeko agakurikizwa.

Comments are closed.