Nyanza: Amayobera ku mugeni wituye hasi mbere ya padiri bikavugwa ko yarozwe

9,121
Kwibuka30

Amagambo akomeje kuba menshi nyuma y’aho umugeni yituye hasi kuri arutali imbere ya padiri ubwo yari arimo amusezeranya n’umugore we.(Photo:Igihe.com)

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 18 Gashyantare 2023 mu Karere ka Nyanza kuri Paruwasi ya Kristu Umwami mu mujyi rwagati i Nyanza habereye ibintu bidasanzwe ubwo padiri yari ari mu muhango wo gusezeranya abageni, maze ubwo Umusore yari atangiye kuvuga izina ry’umukobwa agiye gushyingirwa yikubita hasi atangira kubira ifuro mu kanwa no mu mazuru, ikintu cyateye ubwoba imiryango y’abari baherekeje abo bageni.

Umwe mu bihaye Imana wari uri muri uwo muhango yabwiye umunyamakuru wa Indorerwamo.com ati:”Nibyo koko byabayeho, yari imiryango irenze umwe yari ije gusezerana imbere y’Imana, uwo musore agezweho, yatangiye kuvuga izina ry’umukobwa biranga, mu kanya gato yikubita hasi, atangira kuva ifuro mu kanwa no mu mazuru, bahise batabara bamujyana mu kumba k’imbere padiri akomeza gusezeranya abandi, ibyo kuba ari amarozi jye simbizi, ni ubwa mbere mbibonye mu myaka maze muri uno muhamagaro”

Biravugwa ko ari amarozi yatererejwe n’abaturanyi bapfa amasambu

Bamwe mu bantu bo ku ruhande rw’umusore bavuze ko ari amarozi uwo musore yatererejwe na bamwe mu bantu baturanye ariko bamaze igihe mu makimbirane aterwa n’imbibe z’amasambu, uwitwa Kajeve yagize ati:”Jye nta kibazo mfite nimushaka muvuge amazina yanjye, hari bamwe mu bantu twari tumaze igihe tutavugana, turi mu makimbirane y’amasambu, yewe nta n’ubwo twaherukanaga, twahuye nabo, hari amagambo ngo babavuze mbere, no mu kiliziya wabonaga baryana inzara nkaho bari kukinura, nibo nkeka nta bandi, nako nibo,”

Kwibuka30

Undi ariko utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati:”Abo bantu ntitwaherukanaga pe, hashize imyaka irenga icumi, twarahuye bambwira ko bazaza kureba aho umusore wacu azakubitirwa n’igicuri imbere ya padiri mu gusezerana, urumva se ubwo atari uburozi, nta kundi nibyo rwose”

Hari amakuru avuga ko ubwo umusore yari ajyanywe mu kindi cyo kuri paruwasi, abo ku muryango w’umusore nabo bahise biyambaza abandi baganga ba gakondo, yakomeje avuga ati:”Natwe ntituri abana, twahise duhamagara undi muvuzi, atubwira ibyo dukora maze tubikoze arakira, padiri araza amusanga muri cya cyumba aramusezeranya n’ubwo abakirirstu bari bamaze gusohoka

Twagerageje kuvugana n’umugeni ariko biranga kugeza ubu, gusa muri kano karere ka Nyanza ntihakunzwe kuvugwa amakuru ajyanye n’uburozi, ni ikintu cyatunguye benshi mu bahatuye n’abari bitabiriye umuhango muri kiliziya.

Gusa hari abemeza ko atari amarozi, ko ahubwo byaba byatewe n’umunaniro uwo musore yari afite, kuko nta yindi ndwara yarwaraga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.