Nyanza: Bwana Clement ushinzwe ubuzima mu Karere aravugwaho guhondagura umujyanama w’ubuzima

27,498
Kwibuka30

Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyanza aravugwaho guhondagura umujyanama w’ubuzima wari uje mu gikorwa cyo gutera umuti wo kurwanya imibu itera malariya.

Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere witwa KABERA Clement wahondaguye bikomeye umujyanama w’ubuzima wari uje mu gikorwa cyo gutera umuti urwanya imibu itera malariya nka gahunda ya Leta irangajwe imbere na minisiteri y’ubuzima igamije kurandurana imizi indwara ya malariya mu Banyarwanda.

Ibi byabaye kuwa gatandatu taliki ya 1 Ukwakira 2022 ahagana saa tanu z’amanywa (11heures) ubwo uyu mugore uzwi nk’umujyanama w’ubuzima yajyaga mu gikorwa cyo gutera uwo muti mu Kagari ka Nyanza, mu mudugudu wa Kagarama aho uwo mugabo witwa Clement asanzwe atuye.

Nyir’ubwite yatubwiye ko yahageze ahagana saa tanu z’amanywa bakiva ku meza maze asaba uburenganzira bwo gukora akazi kari kamujyanye, abandi baramwemerera, ariko bamutegeka ko atera mu cyumba kimwe gusa ibindi atemerewe kubiteramo kubera ko ari iby’abashyitsi, undi ababwira ko ukurikije amahame Clement Ubwe yabihereye nk’umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ibyo bintu bitemewe, ariko Clement amutegeka gutera mu cyumba kimwe gusa ariko akandika kuri raporo ko yateye mu byumba byose, undi arabyanga ahubwo ahamagara supervisor we ngo abe ariwe uza kuhakora.

Ngo agihamagara supervisor (ChargE), uwo muyobozi ushinzwe ubuzima Clement yahise amusingira, atangira kumuhondagura imigere yo mu nda, amucira no mu maso ngo ari kumurega, yagize ati:”Mu bisanzwe uriya mugabo sinari muziho amahane, ariko byarantangaje kubona ankubitira iwe inshyi, imigere n’ibipfunsi byo mu nda nubwo bwose umugore we yamubuzaga”

Uyu mujyanama w’ubuzima witwa Shakilla yakomeje avuga ko Clement yagerageje kumukingirana ngo amukubite neza barwanira ku rugi ariko akizwa n’umugore we wamufashe akaboko akabona uburyo amucika, yagize ati:”Twarwaniye ku rugi ashaka kunkingirana mu nzu ngo ankubite, agakomeza avuga ngo bamureke akubite rino shyano ryihaye gushaka kundega, ariko nkizwa n’umugore we wamufashe akaboko nanjye mbona uko mucika”

Aya makuru y’ikubitwa ry’uno mujyanama w’ubuzima wari mu gikorwa cyo gutera imiti mu ngo yemejwe na bamwe mu baturanyi ba Bwana Clement KABERA bavuga ko bumvise uno mugore ari gutakira mu gipangu bongera kumubona asohoka ahunga ava mu gipangu.

Ku murongo wa terefoni umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage madame KAYITESI Nadine yavuze ko aya makuru yayamenye ariko ko adashobora kwemeza ko yakubiswe, ko ahubwo habayeho kutumvikana hagati y’impande zombi, yagize ati:”Sinahamya ko Clement yamukubise, ahubwo habayeho kutumvikana gusa, ikindi kandi icyo kibazo cyageze mu nzego zibishinzwe, ni nazo zizemeza mu by’ukuri uko byagenze

Tumubajije niba yaragerageje kuganiriza impande zombi cyane cyane uvuga ko yahohotewe, Visi Meya yavuze ko bitari ngombwa kuko kuba yarakubiswe byemezwa na muganga kandi ko yizeye urwego ruri kubikurikirana.

Kwibuka30

Uyu mudamu uvuga ko yakubiswe ubu arembeye mu rugo

Madame Shakilla ubwo twavuganaga yatubwiraga ko amerewe nabi, ndetse ko ari ku miti kubera ko yagize ikibazo cy’umutwe nyuma y’aho akubitiwe.

Amakuru dufite ni uko uyu mugabo ushinzwe ubuzima mu Karere n’umwaka ushize yanze ko iwe bahatera imiti yo kurwanya imibu itera malariya ahubwo ategeka ko muri raporo bandika ko yaterewe, byose ngo ni uko yangaga ko bamwanduriza inzu.

Agace ka Mugonzi kazwiho urugomo rwinshi

Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere tujya tuvugwamo ibikorwa by’urugomo bya hato na hato, ariko urw’umuyobozi ukubita abakozi bari muri gahunda za Leta rwo ntirwari rusanzwe rugaragara muri Nyanza.

Bamwe mu bajyanama n’aba superviseurs (Aba ChargEs) baravuga ko bafite ubwoba ko nyuma y’aho iyi nkuru igiye hanze uyu mugabo ashobora kuzagira abo yirukana mu mirimo yabo, andi makuru nayo akavuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwahugurutse bushaka kumurengera kubera ko ari igisebo ku Karere.

Leave A Reply

Your email address will not be published.