Nyanza: Bwana Sibomana yafatiwe mu cyuho ari kwiba imyenda y’abarimu bari gukosora

1,922

Umusore witwa Sibomana Emmanuel yafatiwe mu cyuho mu gitondo cya kare ari kwiba imyenda y’abarimu bari mu gikorwa cyo gukosora ibizamini bya Leta.

Mu Karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana haravugwa inkuru y’umusore witwa SIBOMANA Emmanuel wafatiwe mu cyuho mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu taliki ya 14 Kanama 2024 agafatanwa imyenda yari yibye abarimu bari mu gikorwa cyo gukosora ibizami bya Leta mu kigo cy’ishuri cyitwa Saint Esprit giherereye mu murenge wa Busasamana ahazwi nko kuri ENP mu Kagali ka Nyanza.

Amakuru twahawe n’abashinzwe irondo ry’umwuga bahamya ko aribo bamwifatiye, aravuga ko uyu mugabo yafashwe ahagana saa kumi zo mu rukerera, afatanwa igifurushi cy’imyenda, maze nyuma yo kumuhata ibibazo, yemerera abashinzwe umutekano ko ari imyenda yari avuye kwiba abarimu bari gukosorera muri icyo kigo twavuze haruguru.

Uyu munyerondo utashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru, yagize ati:”Ahagana saa kumi zibura iminota mike nibwo twamufashe, twabonye amanuka yiruka ameze nk’uvuye ku kibuga cya College, tumwirukaho, atubonye nawe yongeze umurego, turakomeza kugeza ubwo tumufatiye mu kagali ka Kavumu hano mu gishanga, dusanga yikoreye imyenda harimo n’itose bishoboka kuba yayanuye ku mugozi, tumubajije ubwe yemera ko ari iyo yari amaze kwiba hariya muri ENP”

Amakuru twamenye, ni uko Sibomana Emmanuel ari uwo mu Karere ka Huye, ahazwi nk’i Kinazi kuri ARRETE, ni mu murenge uhana imbibe n’Akarere ka Nyanza, ku buryo abaturage benshi bahatuye barema isoko ryo mu mujyi wa Nyanza.

Kuri ubu, uyu mugabo ukekwaho kwiba imyenda y’abarimu, yamaze gushyikirizwa station ya Police ikorera aho i Nyanza mu murenge wa Busasamana.

Mu Karere ka Nyanza, ni hamwe mu duce tuvugwaho ubujura n’urugomo bihambaye byose bigakorwa n’insoresore zitagira icyo zikora zihora zicaye ahazwi nko kuri 40 zinywa inzoga n’ibiyobyabwenge bitandukanye, ibyo bigakorerwa imbere y’inzego z’ibanze neza neza muri metero nkeya cyane uvuye ahari icyicaro gikuru cy’Intara y’Amajyepfo, ku buryo hari bamwe mu baturage bamaze igihe bibaza impamvu umutekano wananiranye mu mujyi wa Nyanza, bagasaba ko hakwiyambazwa izindi mbaraga kuko bimaze gukabya.

Comments are closed.