Nyanza: Bwana Sindayigaya yakubiswe n’inkuba ubwo barimo kumwogosha

5,142

Umugabo witwa Sindayigaya Cyprien yaraye akubiswe n’inkuba arapfa ubwo yari arimo kwiyogoshesha muri salon.

Mu Karere ka Nyanza, umurenge wa Mukingo, mu kagali ka Ngwa, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Cyprien Sindayigaya waraye akubiswe n’inkuba ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 7 Gashyantare ubwo yari arimo kwiyogoshesha muri Salon de coiffure.

Bamwe mu bari aho byabereye bahamirije umunyamakuru wacu ko byabaye mu masaha ya nimugoroba ahagana saa kumi n’igice ubwo imvura yari iriho igwa, yagize ati:”Nibyo uwo mugabo yaraye akubiswe n’inkuba ari muri salon, twumvise ikintu giturika, maze umuriro uhita urabura, hashize akanya gato nibwo twabonye Sindayigaya yikubise hasi, turahuruza inzego z’ubuyobozi”.

Aya makuru na none yemejwe na Bwana Ange Gahigi umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko bakimara kumenya aya makuru bihutiye gutabara ariko mu gihe bari mu nzira bagana kwa muganga uyu mugabo yaje gushiramo umwuka.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari afite imyaka 27 y’amavuko, akaba yari acumbitse muri uwo murenge kuko ubundi yakomokaga mu Karere ka Karongi, nyakwigendera asize umugore n’umwana umwe.

Comments are closed.