NYANZA FC itangiye championnat inyagira Rugende FC yari yayakiriye ku kibuga cyayo

6,982
Kwibuka30

Ikipe ya Nyanza FC imaze kunyagira ibitego bitatu byose ikipe ya Rugende bahuye mu mukino wa mbere wa Championnat.

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo championnat y’u Rwanda yo mu cyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru yagombaga gutangira, umwe mu mikino yari itegerejwe na benshi, ni umukino wagombaga guhuza kuri iki cyumweru taliki ya 13 Ugushyingo 2022 ikipe ya Nyanza FC na Rugende FC.

Bimwe mu bituma ikipe ya Nyanza FC ikurikiranirwa hafi n’abakunzi ba ruhago ni uko ari imwe mu makipe yahabwaga amahirwe yo kuzamuka mu cya mbere mu mwaka w’imikino ushize ariko birangira iyo kipe igarukiye muri kimwe cya kane, ikindi ni uko iyo kipe ya Nyanza FC itigeze ihagarika imyiteguro n’ubwo bwose itari yagize amahirwe yo gukomeza tutibagiwe abakinnyi ifite bivugwa ko bari ku rwego rwiza.

Ku mugoroba w’uyu munsi ahagana saa cyenda nk’uko bigaragazwa n’ingengabihe ya FERWAFA nibwo Nyanza FC yasuye ikipe ya Rugende FC iyinyabya ibitego bitatu byose kuri kimwe cya Rugende FC yari yakiriye uwo mukino mbere y’abakunzi bayo bari bagerageje kwitabira.

Ibitego byose bya Nyanza FC byinjiye mu gice cya mbere bitsinzwe n’abasore batatu b’iyo kipe aribo NSABIMANA Emmanuel bakunze kwita Balloteli, NIYODUSENGA Emmanuel na DUSHIME Daniel uzwi cyane ku kazina Dumbia.

Twibutse ko kuva NYANZA FC yasubira mu cyiciro cya kabiri umwaka ushize ari ubwa mbere itsinze umukino utangira

Rutahizamu wa Nyanza FC ari guha isomo rya ruhago umukinnyi wa Rugende FC

Umukino ukurikira ku ikipe ya Nyanza FC uzaba taliki ya 26 kuno kwezi, ikipe ya Nyanza FC ku kibuga cyayo izakira ikipe ya Esperance FC nayo itoroshye kuko iri mu zihabwa amahirwe muri rino tsinda benshi bavuga ko rikomeye.

Abakurikiranira hafi ruhago yo mu Rwanda barasanga ikipe ya Nyanza ari imwe muzigomba gukirikiranirwa hafi kubera ko iyo kipe iri muziyubatse cyane kandi ko ifite intego n’ubushake bwo kongera kuzamuka mu cyiciro cya mbere nk’uko byahoze mbere.

Kwibuka30

Nyanza FC mu mboni ya bamwe mu banyamakuru ba Siporo mu Rwanda

Mu biganiro bya siporo byabaye ku munsi w’ejo wa gatandatu, ibiganiro byinshi bya siporo byibanze ku mukino wari waraye ubaye wahuje Rayon Sport FC na Kiyovu, ndetse n’isesengura ku makipe yo mu cyiciro cya kabiri.

Umwe mu banyamakuru b’imikino bakomeye hano mu rwa Gasabo Bwana Romario Abdul Djabar, ubwo yari mu kiganiro cya siporo kuri uyu wa gatandatu yagize ati:”Ikipe ya Nyanza FC ifite ubushake n’ubushobozi bwo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, mbivuze kuko nzi ubushake n’imbaraga abayobozi b’iyi kipe bashyize mu kuyitegura, ifite abakinnyi bakiri bato kandi beza ubona bafite imbaraga”

Sadi Habimana kuri B Plus TV kuri uyu wa gatandatu yagize ati:”Nyanza FC niyo mbona ifite amahirwe yo kuzamuka cyangwa ikaba yagera kure, sindareba umwitozo wabo n’umwe ariko nkurikije ibyo abayibonye bambwiye, numva iyo kipe ifite gahuda nziza”

Uwitwa Jado Max yagize ati:”Haracyari kare kuvuga ikipe yagera kure muri kino cyiciro, ariko uwavuga ntabwo Nyanza FC yayibagirwa muzihabwa amahirwe yo kuzamuka” Uno munyamakuru wavuze ko aherutse kunyura i Nyanza akanya gato akareba imyitozo y’iyi kipe yavuze ko yabonye ifite abakinnyi beza bari ku rwego rwo guhatana muri kino cyiciro ndetse ko bashobora no guhangana n’amwe mu makipe yo mu cyiciro cya mbere, n’ubwo yirinze kuvuga amakipe yo mu cyiciro cya mbere abona atakwikura imbere ya Nyanza FC aramutse ahuye.

11 babanje ku ruhande rwa Nyanza FC

Aba nibo 11 batangiye ku ruhande rwa Rugende FC

(Inkuru ya Isabelle KALISA)

Leave A Reply

Your email address will not be published.