Nyanza: Hatashywe inzu y’ababyeyi yitezweho kugabanya ubucucike kwa muganga

427

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, ku bufatanye n’ivuriro ryigenga, bafunguye ku mugararagaro inzu y’ababyeyi “maternite” yitezweho kunganira mu buzima bwiza bw’umwana n’umubyeyi.

Iyi nzu y’ababyeyi y’Ivuriro ryigenga ryitwa Igihozo Medical Clinic, ryubatse mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Kavumu, ije kunganira ibitaro bya Nyanza mu kwita ku babyeyi babyara, cyane cyane abakeneye kubagwa no kwita ku bana bavutse batageze, hifashishijwe imashini zibashyushya zizwi nka ‘couveuses’.

Nyampinga Donatha, ni umubyeyi wahabyariye bwa mbere, yashimye serivisi nziza yahawe akaba yishimira ko yahabyariye imfura ye.

Ati:“Nishimiye cyane ukuntu abaganga ba hano banyitayeho. Byibura buri minota 30 umuganga yabaga aje kureba uko umutima w’umwana utera akiri mu nda, kandi na nyuma yo kubyara, bakomeje kunyereka urukundo.’’

Yakomeje avuga ko yishimiye kubona serivisi nziza ahawe n’inzobere hafi ye bitamusabye kujya ku bitaro bya kure, mu gihe bagenzi be bamubanjirije, iyo batanyurwaga na serivisi yo mu bitaro bya Nyanza, byasabaga kujya kure.

Umuyobozi Mukuru wa Igihozo Medical Clinic, Mukankusi Alphonsine, yavuze ko impamvu yabateye kubaka iyi nzu y’ababyeyi, ari uko bifuzaga gutanga umusanzu wabo mu rwego rw’ubuvuzi muri Karere ka Nyanza.

Ati:“Iyi gahunda twayitekerejeho tugamije gutanga umusanzu wacu mu buvuzi byisumbuyeho, kuko n’ubundi twari dusanzwe tuvura. Ni ishema kubona twunganira Leta yacu y’u Rwanda mu kugeza ku baturage ubuvuzi bw’ibanze bwihuse.’’

Visi Meya w’Akarere ka Nyanza ushinzwe imibereho myiza, Kayitesi Nadine, yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage cyane cyane mu buvuzi, budakunze gushorwamo imari cyane kuko buhenze.

Ati “Ni ikintu twishimira cyane nk’ubuyobozi, kuko ubusanzwe Akarere ka Nyanza twagiraga ibitaro bimwe gusa, ugasanga ababyeyi bose barahahurira kuko ari ho hari abaganga b’inzobere, ubu twungutse abandi baganga b’inzobere kuri ibi bitaro, bwa bucucike buzagabanuka kuko hari abazajya baza kwivuriza hano.’’

Iri vuriro Igihozo Medical Clinic, ryatangiye mu 2016, aho ryatangaga ubuvuzi butandukanye. Kuri ubu rikaba ryongereye ibyo rikora rishyiraho na serivisi y’ububyaza burimo n’inzobere zibaga.

Akarere ka Nyanza kari gasanganywe Ibigo Nderabuzima 17 ndetse n’Ibitaro bya Nyanza biganwa n’abaturage basaga ibihumbi 365.

Ku Igihozo Clinic bafite n’ibyuma byo gupima bizwi nka Radiographie
Hari na za Couveuse zishyushya abana bavutse hatageze

Comments are closed.