Nyanza : Karemera Edouard akurikiranyweho gutema umuvandimwe we akamusiga ari intere.

266
kwibuka31

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Murenge wa Muyira Akarere ka Nyanza kuri uyu wa gatanu tariki ya 09Gicurasi 2025 saa munani za ku manywa.

Bamwe mu baturage bavuga ko Gasigwa Jean Damascène watemwe amaboko mu buryo bukabije yaguze ubutaka  bwa  Karemera  Edouard mwene nyina wabo uyu akaba yari afungiye icyaha cya Jenoside arangije igihano ashaka ko Gasigwa amusubiza ubwo butaka undi aramuhakanira.

Abo baturage bavuga ko guhera icyo gihe  aba bagabo batongeye kubana neza kuko ngo Karemera yahoraga avuga ko azagirira nabi Gasigwa.

Umwe muri aba baturage yagize ati”Gasigwa yasanze hari abajura bibye igitoki mu murima we arabamenya agiye kubarega nibwo yahuye na Karemera afite umuhoro aramucoca.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira  Mukantaganzwa Brigitte , we avuga ko aba bombi bapfuye itaka Karemera yari yashyize ku nzu ya Gasigwa amusaba kubikuraho,Karemera aranga amuregera bagenzi be, barabakiranura.

Icyo gihe noneho Gasigwa yashatse kurira moto ngo agende Karemera  ngo nibwo yamutemye.

Yongeraho ko uyu Karemera yari yarafungiwe icyaha cya Jenoside.

Ati”Uyu Karemera Edouard yafungiwe icyaha cya Jenoside imyaka 19 arangiza igihano”

Gitifu Mukantaganzwa yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko Karemera Edouard yafashwe nyuma yo gutema mugenzi we akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB y’iNyamayaga iherereye mu Murenge wa Muyira  kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubugenzwcyaha.

Naho  Gasigwa Jean Damascène akaba arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza(CHUB).

Comments are closed.