Nyanza: Meya yahakanye icyiswe “MAYAGA EMPIRE” mu Karere ayobora

9,581
Kwibuka30

Meya Ntazinda Erasme uyobora Akarere ka Nyanza yahakanye ibyavugwaga ko mu Karere ayobora harimo itoneshwa mu kazi no gushaka kubaka icyo bise “Ubwami bw’Abanyamayaga”

Kuri uyu wa kane taliki ya 7 Nyakanga 2022 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyanza, Umuyobozi w’Akarere Bwana Ntazinda Erasme ari kumwe na Nyobozi ye (yaburagamo umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu) ndetse na bamwe mu bakozi bayobora za diregisiyo mu Karere, yagiraye ikiganiro n’itangazamakuru, ikiganiro cyari kigamijwe gusobanurira no kugaragaza ishusho y’Akarere n’aho gahagaze.

Ikiganiro cyatangiye Meya Ntazinda agaragaza ibyagezweho n’Akarere mu mihigo y’umwaka ushize, ndetse avuga ko Akarere kayesheje ku rugero rushimishije kuko bagejeje ku bice birenga 98% kandi ko hari icyizere ko n’ibindi bitagezweho bizakunda mu gihe cya vuba.

Meya NTAZINDA Erasme yasubije byinshi mu bibazo by’abanyamakuru, ndetse ahakana amakuru amaze iminsi avugwa ko mu Bakozi b’Akarere ka Nyanza hubatswe ikintu bamwe bise ngo “MAYAGA EMPIRE“, aho ngo nta muntu ugomba guhabwa akazi muri ako Karere ataravukiye mu gace k’Amayaga, bamwe bakavuga ko basanga ngo ari ikintu kimeze nk’akazu kubatswe muri ako Karere ndetse ko bishobora kuzatera ikibazo gikomeye ibyo bintu nibidafatirwa ingamba zikomeye.

Meya NTAZINDA Erasme yagize ati:”Ayo ni amagambo, icyo kintu cya MAYAGA EMPIRE jye ntacyo nzi, ntabwo ari jye utanga akazi hano mu Karere, ibizamini bifite uburyo bikorwshwa mwese murabizi, bitegurwa na RALGA, iyo bampaye umukozi sinjya gufata umwanya ngo mubaze aho yavukiye, kandi benshi nabasanze hano”

Umwe mu batanze igitekerezo ku nkuru yasohotse mu kinyamakuru Umuseke, inkuru yavugaga ku bujura bw’ikizamini cy’akazi, yatanze urutonde rurerure cyane rw’abakozi basanzwe bakora mu Karere n’amasano ya bugufi bagiye bafitanye.

Kwibuka30

Uwitwa MPORA Theoneste yagize ati:”njye ntacyo ntinya, namwe muzabikorere ubugenzuzi, nta muntu numwe wahabwa akazi utaraturutse mu Mayaga, ugahawe nawe ahita azana mwenewabo, nushaka umbwire nkwereke abakozi b’Akarere barenga batanu bose bagiye bafite abagore cyangw se abagabo bakora mu Mirenge itandukanye, bose ni abantu bagiye bavana mu Mayaga iyo za Busoro na Nyamiyaga, nibo bari ku ibere, n’utarahavuye bamukoresha nabi, nzi ba gitifu benshi babigendeyemo”

Icyakoze ibyo byose Meya Ntazainda arabihakana akavuga ko bitari mu Karere ayobora, kandi ko icyo apfana n’abo bose ari akazi bakora, ati:”icyo dupfana n’umukozi hano ni uburyo yuzuza inshingano ze yahawe, ibindi byose sibyo na gato, nta muntu nigeze njya gutora iwabo mu Mayaga ngo aze akorere hano…”

Ku kibazo cy’amasano ya bugufi muri bamwe mu bakozi akoresha, Meya Ntazinda arasanga nta kibazo kibirimo, yagize ati:”Nonese niba ukora mu Karere ukabenguka umukozi ukora mu Murenge mukabana ikibazo kiri hehe? Nta kibazo mbibonamo rwose”

Ntazinda yagiriye inama abo bakozi ko batagombye gutinda kuri iki kibazo  cyo kubarura abakozi hashingiye mu gace bavukamo ahubwo ko bakwiriye gukora akazi bagamije gutanga umusaruro no kwesa imihigo Akarere gahiga kagamije gukura abaturage mu bibazo by’imibereho mibi.

Comments are closed.