Nyanza: Mu bigo by’amashuri haravugwamo ubucuruzi bw’amafaranga butemewe buzwi nka “Banque Lambert”
Hari ababyeyi barerera mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Nyanza bavuga ko babangamiwe no kwishyura amafaranga y’umurengera biturutse ku bucuruzi bw’amafaranga ibyitwa Banque Lambert bikorwa hagati mu banyeshuri ndetse no muri bamwe mu barimu babikorana n’abanyeshuri.
Hari ababyeyi barerera abana babo muri bimwe mu bigo bikorera mu mujyi wa Nyanza wo mu Karere ka Nyanza bavuga ko babangamiwe no kwishyura amafaranga adasobanutse kandi menshi, babaza abana bakababwira ko hari bagenzi babo baba barabagurije maze bakabasaba inyungu z’umurengera mu gihe cyo kubishyura.
Ibi Ikinyamakuru “Bwiza.com” cyabanje kubibona mu kigo cyitwa Mater Dei (Cyahoze cyitwa ETF) babibwiwe n’umwe mu babyeyi uharerera, ariko kigerageje kubaza umuyobozi w’ikigo Soeur Marie Pélagie Umumararungu arabihakana, ibi byatumye umunyamakuru wa Indorerwamo.com nawe agerageza kubaza niba hari ikindi kigo ubwo bucuruzi bwaba bukora, asanga ahubwo ni hafi mu bigo byose bicumbikira abanyeshuri.
Umubyeyi witwa Marie Chantal urerera mu kigo cya ESPANYA yagize ati:”Ni ibibazo, umwana agusaba amafaranga y’umurengera, wamubaza icyo ayamaza akakubwira ko hari bagenzi be bamugurije bakamutegeka kuzayakuba kabiri mu gihe cyo kwishyura” Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko aya masezerano aba azwi na ba animateurs babo, ku buryo rimwe na rimwe aba yanditse.
Hari undi mubyeyi utashatse ko amazina ye ajya hanze kubera umutekano w’abana be biga muri College Kristo Umwami watubwiye ko we amaze igihe yishyura amafaranga y’umurengera, ati:”Nk’ubu baherutse kubasaba amakayi y’ibizami, abanjye ntibari bayajyanye, baranshatse ariko kuko nari nagiye i safari ntibambona, bahitamo kwiguriza kuri bagenzi babo, ariko buri kayi nayishyuye 3,500frs, kandi mu bisanzwe igura 1200frs” Uyu mugabo avuga ko yagerageje kubibaza umuyobozi ushinzwe imyitwarire amubwira ko ari ibisanzwe, yagize ati:”Yarambwiye ngo ibyo birasanzwe, iyo umwana wawe aje adakwije ibikoresho, ugomba kwitegura ibibazo nk’ibyo n’ubundi“
Hari n’aho bamwe mu barezi bagiye bijandika muri ubwo bucuruzi babukorana n’abo barera.
Mu kigo cya College Saint Emmanuel de Hanika i Kavumu (Ubu cyitwa Hanika Technical Secondary School), ubwo umunyamakuru wacu yahageraga, yasanze ikibazo gikomeye kurushaho kuko usibye kuba ubwo bucuruzi bwa Banque Lambert bukorwa cyane hagati y’abanyeshuri, bwarafashe indi ntera kuko hari na bamwe mu barezi babukorana n’abo barera, bakabikora batitaye ku nshingano bafite ku bana.
Umwe mu banyeshuri twasanze ku muryango avuye iwabo yagize ati:”Hano biramenyerewe, nkanjye banyibye udukoresho nagombaga kwitwaza mu kizami cya pratique, bigura 8,500frs, ariko teacher yarambwiye ko nanguriza nzamukubira 2 nyuma y’ibyumweru 2, kandi nibirenga nzakuba 3, ubu kubera ko narengeje two weeks, muzaniye venti senke ze (25,000frs), ni ibisanzwe n’abayobozi baba babizi” Uyu munyeshuri yavuze ko bikorwa cyane mu banyeshuri, ariko n’aba teachers babo babirimo, ati:”Ubundi umu teacher niwe sawa, ntabwo baguteraho rwaserera nk’umunyeshuri mugenzi wawe, barabikora cyane, narabihasanze, hari n’umu comptable wo muri kaminuza hano wayaduhaga tukamwungukira, birazwi cyane“
Mu kindi kigo buno bucuruzi bwa “Banque Lambert” bwiganje cyane ku rwego ruteye ubwoba ni mu kigo cy’imyuga cy’i Kavumu TVET school (Kavumu Technical Secondary school), hano biravugwa ko abanyeshuri bigeze kurwana bikomeye kubera ko uwagurijwe yatswe inyugu z’umurengera, umwe mu barezi uhakorera yagize ati:”Banque Lambert zirasanzwe hano, usibye no muri aba bakuru, no mu bana zirahari, mu mpera z’igihembwe gishize bwo abana bari bagiye guterana ibyuma bakizwa n’abayobozi bategetse ko uwagurijwe yishyura inyungu yari agezemo. basaba n’uwagurije guhagarika kubara inyugu, naho ubundi umwana yari kwisanga agiye kwishyura ibihumbi 200″
Bwiza.com yagerageje kuvugana na Gitifu wa Busasamana aho ibyo bigo byose biherereye avuga ko ayo makuru atayazi, gusa yizeza kuyakurikirana cyane ko biri mu bikoze icyaha, yagize ati:”tugiye gukurikirana tumenye niba koko ari byo. Ubwabyo bigize icyaha, gucuruza amafaranga mu buryo bumeze gutyo ntibyemewe, baramutse babikora bakurikiranwa bakabihanirwa“
Mu bisanzwe iyo umwana uri ku ishuri ahuye n’ikibazo cy’amafaranga mu buryo butunguranye, cyane ari ikibazo cyo kugura ibikoresho by’ishuri, cyangwa ibindi byamufasha mu buzima bw’ishuri, asaba uruhushya agataha kuyashaka, cyangwa akagurizwa na bagenzi be hatarimo inyungu, bitihi se ikigo kikaba cyavugisha umubyeyi we bakavugana ku kibazo cy’umwana bitarinze kunyura mu bucuruzi bwanduye, bushobora no gutera ibibazo kubera kwakwa inyungu z’umurengera
Ubundi ubucuruzi bwa Banque Lambert ntimwemewe mu gihugu hose, cyane ko inyungu zakwa zitaba zifite aho zishingiye.
Twagerageje kuvugana n’abayobozi b’ibigo bivugwamo ubwo bucuruzi bw’amafaranga butemewe, ariko ntibyadukundira kuko abenshi batubwiraga ko bahugiye mu bizami bisoza umwaka w’amshuri.
Comments are closed.