Nyanza-Ntyazo: Umusore w’imyaka 19 yapfuye arohamye mu kidendezi cy’amazi

2,152

Umusore bivugwa ko yari afite ubumuga bwo mu mutwe yasanzwe mu kidendezi cy’amazi yapfuye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 17 Ukwakira 2023 mu mudugudu wa Nkomane, akagari ka Bugari mu murenge wa Ntyazo, hagaragaye umurambo w’umusore w’imyaka 19 wabonywe mu kidendezi cy’amazi yapfuye.

Urupfu rw’uwo musore witwa Nzabananayo Fabrice w’imyaka 19 wari ufite bumuga bwo mu mutwe rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ari mu kidendezi cy’amazi gishamikiye ku mugezi wa Nkomane wiroha mu Akanyaru.

Meya w’Akarere ka Nyanza yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iby’uru rupfu avuga ko uyu musore wasanzwe mu mazi yapfuye, yari asanzwe ari ku miti y’abarwayi bo mu mutwe,abamubonye bakaba bamusanze mu mazi yapfuye.

Ati:“Abamubonye bwa mbere bamusanze mu mazi yituyemo, RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye uru rupfu’’.

Uru rupfu rubaye rukurikiranye n’urwa Urimubenshi Jean Pierre w’imyaka 59 y’amavuko rwamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukwakira mu mu mudugudu wa Kabuga,mu kagari ka Rwotso, mu murenge wa Kibirizi muri Nyanza.

Comments are closed.