Nyanza: RIB iri gutanga amahugurwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina

3,440

Abakozi b’urwego rw’ubugenzacyaha bazindukiye mu gikorwa cyo guhugura abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’umudugudu ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 17 Ukwakira 2023, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyanza Bwana Kajyambere Patrick hamwe n’abakozi b’urwego rw’ubugenzacyaha RIB batangiye igikorwa cyo guhugura abayobozi b’inzego z’ibanze zikorera ku mudugudu ku buryo bwo kurwanya ibyaha birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Patrick Kajyambere yatangije amahugurwa ku mugaragaro

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze 126 bose basobanurirwa ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu buryo burambuye, uko bafasha uwahohotewe, uko babungabunga ibimenyetso, uko bamenyekanisha icyaha n’uburyo abahohotewe bagezwaho Service za IOSC.

Twibutse ko kino gikorwa cyatangiriye mu murenge wa Busasamana, kikazakomereza mu yindi mirenge nka Kibirizi, Muyira na Ntyazo yose yo muri ako Karere.

Comments are closed.