Nyanza: Taliki ya 23 mata 1994 interahamwe ziyitaga IMBEREBERE ziciye abatutsi benshi muri nyamagana

9,625
Image

Taliki nk’iyi ngiyi mu mwaka w’i 1994 nibwo abatutsi benshi bo mu cyahoze ari Nyabisindu i Nyanza ya Butare bishwe bajugunywe mu cyuzi cya Nyamagana kizwi nk’icyuzi cya Dibwe.

Mu Karere ka Nyanza ubu, ahahoze hitwa muri Komini Nyabisindu, na zimwe muri za komini zahanaga imbibe na Nyabisindu nka Komini Kigoma yari muri perefegitura ya Gitarama, ndetse no muri Komini ya Rusatira yari mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, n’amwe mu makomini y’icyahoze ari Gikongoro ari yari yegereye komini Nyabisindu.

Abarokotse bo mu Karere ka Nyanza, baravuga ko ku italiki nk’iyi ngiyi z’ukwezi kwa Mata umwaka w’i 1994 nibwo abatutsi bishwe urw’agashinyaguro bajugunywe mu cyuzi cya Nyamagana, icyuzi cyahoze cyitwa Dibwa.

Icyuzi cya Nyamagana cyashyizweho mu gihe cy’Umwami RUDAHIGWA cyo kuhirira imyaka ariko mu gihe cya Jenoside haroshwemo Abatutsi benshi ndetse hari bariyeri ikomeye cyane. Icyuzi cyari muri Komine Kigoma muri Segiteri ya Remera ubu ni mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana. Mu gihe cya Jenoside, Abatutsi benshi bari baturutse muri perefegitura ya Gikongoro cyane cyane muri komine za Rukondo na Kinyamakara bahungiye i Nyanza kuko bari bizeye kurindwa kubera ko hatakozwe cyane uwicanyi guhera 1959. Bamwe mu bari barokotse kuri Paruwasi ya Kaduha nabo bahungiye i Nyanza. 

Mu   gihe bari bageze ku cyuzi cya Nyamagana bahasanze bariyeri ikomeye cyane. Bababwiye ko batagomba kugira ubwoba kubera ko bageze   mu maboko y’ubuyubozi ariko yari amayeri   yo kubegeranya kuko nyuma yaho barishwe bakoresheje imbunda, imihoro, amahiri n’ibindi. Usibye abo ngabo  hari  n’abandi  batutsi  benshi bari batuye  mu nkengero  z’icyo  cyuzi nabo abicanyi  bagiye  babazana  babakuye aho  babaga bihishe mu masaka n’ahandi,  mu  baturanyi  babo kuko  amazu menshi  y’abatutsi  yari  yaratwitswe    ndetse n’ayarasigaye  makeya  ba  nyirayo  ntibashoboraga kuyararamo  kubera ubwoba.  Barabavumburaga,   bakabirukaho abari hakurya y’icyuzi bakabavugiriza induru bityo bakabarohamo. Urugero n’uwitwaga MUDACUMURA Eraste baroshyemo nyuma yo kumutangatanga nyuma yaho baramushinyaguriye cyane ngo yiyahuye kandi ari umukristu. Bamwe mu bari bazi koga nabo babateraga amabuye kugeza bananiwe bakarohama. Imirambo yabo yatabwaga mu cyuzi.  

Bishwe n’abajandarume barimo HAGUMA na BIRIKUNZIRA Francois Xavier bafatanyije n’agatsiko k’interahamwe biyitaga «Imberebere».

Icyuzi cya Nyamagana, a dam site constructed by King Mutara III... |  Download Scientific Diagram

Comments are closed.