Nyanza: Tuyishime w’imyaka 25 na Se umubyara bombi bakurikiranyweho gusambanya abakobwa babacururizaga amandazi

496
kwibuka31

Umusore witwa Tuyishime uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, hamwe na se witwa Claver ufite imyaka 65 barakekwaho gusambanya abana b’abakobwa babacururizaga amandazi.

Mu Karere ka Nyanza, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Claver uri mu kigero cy’imyaka 66 y’amavuko we n’umuhungu we witwa Tuyishime bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa, bakabikora bombi babasimburanwaho.

Amakuru avuga ko uyu musaza Claver yari afite akabari mu mujyi wa Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, akagari ka Gakenyeri B, abana babiri b’abakobwa umwe ufite imyaka 16, undi 17 bakoreraga Claver akazi ko gucuruza amandazi mu buryo bwo kuyazunguza hirya no hino mu mujyi wa Nyanza no mu nkengero. Uwaduhaye amakuru, akomeza avuga ko Claver yari yarabahaye inzu bararamo nyuma yo gucuruza amandazi.

Bikavugwa rero ko umusaza Claver iyo yatahaga we n’umusore we Tuyishime, bahitaga birara muri ba bana babiri n’abakobwa bakabasambanya ku gahato ari nako babasimburanya, ndetse ngo rimwe na rimwe Claver yajyaga agurisha bariya bana bagasambanywa n’abandi bagabo baje kunywera mu kabari ka Claver, amafaranga bakayishyura nyir’akabare ariwe Claver.

Uyu musaza n’umuhungu we bari kuburanishirizwa mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza, aba bombi bakaba baburana bahakana ibyaha byose bashinjwa, ahubwo bakavuga ko bagambaniwe nabaturanyi, gusa bemera ko abo bana b’abakobwa bakoraga akazi ko gucuruza amandazi ndetse ko batahabaye iminsi irenga ibiri.

Urukiko rwanzuye ko Tuyishime na Se bakomeza kuburana bafunzwe by’agateganyo iminsi 30.

Comments are closed.