Nyanza: Ubukangurambaga bwatumye umwaka wose ushira nta wishwe na Malariya

7,576

Abayobozi n’abaturage bo mu Karere ka Nyanza barashima ubukangurambaga bwakozwe ku ndwara ya malariya, ikintu cyatumye umwaka wose ushira nta wuhitanywe nayo.

Kuri uyu wa mbere Akarere ka Nyanza katangiye igikorwa cyo gutera imiti yica imibu itera malariya mu ngo z’abaturage, ni igikorwa cyishimiwe n’abaturage benshi batuye muri ako Karere, ndetse bashimira ubuyobozi bw’Akarere kuba bwongeye gukora icyo gikorwa benshi bafata nk’inyamibwa. Akarere ka NYANZA ni kamwe mu Turere twari twarazahajwe n’indwara ya Malariya nkuko byemezwa n’ikigi k’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, ariko kubera ubukangurambaga mu kwirinda n’akazi katoroshye kakozwe n’abajyanama b’ubuzima mu Mirenge itandukanye yo’Ako Karere. Mu ijambo rye ryo gutangiza icyo gikowarwa, Dr TUYISHIME EMILE umuyobozi w’ibitaro by’Akarere ka Nyanza yashimiye ubufatanye bwiza bw’abaturage mu kurwanya indwara ya malariya, yavuze ko ubwo bufatanye aribwo bwatumye indwara ya malariya igabanuka ku rugero rushimishije mu myaka itanu ishize, yavuze ko mu mwaka wa 2015 i Nyanza abagera kuri 80,000 basuzumwe bagasanga bafite malariya mu gihe mu mwaka ushize abasuzumwe bagasanga bafite malariya bari ibihumbi 50 gusa mu Karere kose.

Dr TUYISHIME EMILE washimishijwe n’urugero malariya iri kugabanuka muu Karere.

Amakuru ava muri RBC aravuga ko intara y’iburasirazuba n’iy’amajyepfo arizo zifite malariya nyinshi ku rugero rwa 80%, kandi mu Ntara y’amajyepfo, Akarere ka Nyanza kakaba ari kamwe muri dutatu twazahajwe nayo.

Comments are closed.