Nyanza: Umugabo wibanaga yapfiriye mu nzu, bimenyekana umurambo warashangutse

Hatunguramye Faustin w’imyaka 40, wakoraga akazi k’ubufundi, yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo yarapfuye, ndetse umurambo we waratangiye gushanguka.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye ku wa 24 Ugushyingo 2025. Yari atuye mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Mushirarungu, Umurenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza.
Ni umugabo wakoraga akazi k’ubufundi, acumbitse mu nzu z’uwitwa Mujawamariya Gértrude, gusa we akaba atuye ku Karere ka Kamonyi ari naho akorera.
Abuturage bari baturanye na nyakwigenera bavuga ko nabo bamenye iby’urupfu rwe bikomotse ku munuko, kuko yibanaga mu nzu, maze bahita bamenyesha inzego z’umutekano, zije zica urugi bageze mu nzu basanga umurambo waratangiye kwangirika.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko bakimara kubimenya bihutiye kujyayo, umurambo ukurwamo.
Ati:“Ubu umurambo we woherejwe ku Bitaro bya Nyanza, gukorerwa isuzuma, kandi ubugenzacyaha bwatangiye gukora iperereza, kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.”
Comments are closed.