Nyanza: Umukozi w’Akarere yatawe muri yombi nyuma yo kwiyemerera gusambanya umwana w’imyaka 17

4,889

Umugabo wo mu Karere ka Nyanza ukorera urwego rwa DASSO yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 yamavuko akamutera n’inda.

Umugabo witwa Edouard ukorera Akarere ka Nyanza nk’umwunganizi mu by’umutekano abazwi nka (DASSO) mu murenge wa Mukingo yaraye acumbikiwe kuri station ya RIB mu Karere ka Ruhango nyuma y’aho uno mugabo aketsweho gusambanya akanatera inda umwana w’umukobwa ufite imyaka y’ubukure 17.

Uwaduhaye amakuru yavuze ko ku ikubitiro, uwo mwana w’umukobwa amaze kubona ko atwite, yareze abagabo babiri ko bamusambanije, ndetse bombi batabwa muri yombi, ariko nyuma gato umwe muri bo aza kurekurwa kubera ko yahakanye kuba yarigeze gusambana n’uyu mwana w’umukobwa ariko uyu witwa Edouard we akaza kwiyemerera ko yaryamanye nawe.

Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Erasme Ntazinda avuga ko aribyo koko uwo mugabo akekwaho gusambanya umwana utarakwiza imyaka y’ubukure, kandi ko ari kubarizwa kuri station ya RIB mu Karere ka Ruhango hakaba hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba koko uyu mugabo yarasambanije uno mwana.

Comments are closed.