Nyanza: Umwaka urihiritse Akarere karamwimye akazi yatsindiye ko kuyobora ishuri

35,364

Umwaka wose urarenze ashyizwe ku rutonde rw’abatsindiye umwanya wo kuyobora ikigo cy’ishuri ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwanga kukamuha

Umugabo uvuga ko akora akazi k’uburezi mu Karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasasmana arasaba kurenganurwa nyuma y’aho umwaka wose umaze kurenga yarakoze ikizami cy’akazi, akagitsinda ndetse ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB) kikamushyira mu mwanya, yewe anamenyeshwa n’ikigo agomba kujya kuyobora, ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwitambika icyo cyemezo, bwanga kumuha akazi yatsindiye.

Nk’uko bigaragara ku rutonde rw’abatsinze ikizami, rwashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa REB Dr Mbarushimana Nelson taliki ya 11 Werurwe 2022, uyu mugabo witwa Rulinda Jean Claude uvuga ko yarenganijwe, akamburwa umwanya yatsindiye ku maherere yagize amanota 70.6%, nyuma y’ibizamini byo kwandika na interview, yoherezwa gukorera mu Karere ka Nyanza kuyobora ikigo giherereye mu murenge wa Kibirizi kizwi nka GS Kibirizi, ariko kugeza ubu Akarere kanze kumuha uwo mwanya ngo akore nk’abandi bose batsindiye imyanya y’akazi, ahubwo bamusimbuza undi.

Uyu mugabo yavuze ko inshuro nyinshi yasabye kubonana na Meya w’Akarere ariko kugeza ubu umwaka ukaba ushize nta kiravamo, yagize ati:”Namusabye kubonana nawe, aranyemerera, turabonana koko, ambaza niba ndi umugatolika ndamwemerera, ambwira ko hari utundi tubazo ngo bamumbwiyeho ariko adashaka kumbwira

Urutonde rwa mbere rugaragaza ko Bwana Jean Claude yari yahawe umwanya wo kuyobora muri GS Kibirizi.

Uyu mugabo kugeza ubu yimwe umwanya yatsindiye, aravuga ko atazi ibaruwa umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Erasme NTAZINDA yandikiye REB ku buryo nyuma y’ukwezi kumwe gusa, Ubuyobozi bwa REB bwahise bwandika indi baruwa ishyira ku buyobozi bwa cya kigo yari yoherejweho undi witwa Uwineza Lambert bitazwi igihe n’aho yakoreye ikizami cy’akazi.

Mu mvugo irimo agahinda kenshi yagize ati:”Sinamenya icyo Meya yabwiye REB cyatumye nsimbuzwa, maze imyaka irenga 10 nkora mu burezi, ni nabwo nize, kandi nta kosa ry’akazi nigeze nkora na rimwe muri iyo myaka yose maze nigisha, n’amanota yanjye mu kazi ni meza” Uyu mugabo avuga ko yabajije n’umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ariko nawe amubwira ko atazi ikibazo kirimo cyatumye asimbuzwa.

Nyuma y’ukwezi REB yahise imusimbuza, ntiyabwirwa n’impamvu.

Bwana Claude yakomeje avuga ko yigeze kumva bavuga ko hari abamuteranyije n’ubuyobozi b’Akarere bituma bamwangiriza dosiye.

Haravugwa akagambane yagiriwe n’umwe mu bari muri njyanama y’Akarere.

Twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Erasme Ntazinda ariko terefoni ye ntiyayitaba, ndetse n’abandi bashinzwe uburezi nabo biranga, gusa umwe mu bakozi ba njyanama y’Akarere ka Nyanza ariko tudashaka gutangaza amazina ye kubera umutekano w’akazi ke, yatubwiye ko habayeho akagambane yagiriwe n’umwe mu bahoze muri njyanama y’Akarere.

Biravugwa ko byose byakozwe n’uwitwa Beatha MUREBWAYIRE wahoze ari umunyamabanga muri njyanama y’Akarere ko ariwe waba waragambaniye uwo mugabo, abwira Meya ko Bwana Rulinda Claude adakwiye ako kazi n’ubwo bwose yatsinze ikizamini, uwo muntu akomeza avuga ko uwo mudamu witwa MUREBWAYIRE yabanje no kubangamira dosiye ya Claude avuga ko hari ibyangombwa atujuje, ariko birangira bibonetse ko byose abyujuje.

Twabajije Bwana Claude Rulinda niba azi uwo mudamu uvugwa kugambanira dosiye ye, maze atwemerera ko amuzi kuko bakoranye muri GS Mututu, yagize ati:”Ndamuzi, twarakoranye usibye ko we yigishaga muri primaire, ibyo kuba ariwe wangambaniye simbizi, gusa twarakoranye mu Mayaga, nta kindi kibazo kidasanzwe twagiranye

Uyu mugabo yakomeje avuga ko yigeze kugonganira mu kibazo cy’ikimina na mwarimu Murebwayire Beatha, agakeka ko aricyo amuziza, ayagize ati:”Beatha twabanye mu kimina, maze muguririza amafaranga muri icyo kimina, ariko nyuma yanga kwishyura, ubwo twiyambaje amategeko agenga ikimina, ayishyura ku gahato, yakomeje kunyishyiramo, ubanza aricyo kibazo twakubitaniyemo nawe

Abandi barimu bakorana na Beatha Murebwayire, baravuga ko uwo mubyeyi yitwara nk’aho ahagarariye Akarere muri icyo kigo ndetse no muri uwo murenge, kuko icyo avuze aricyo kigomba gukurikizwa, ibi babishingira ku kuba we ubwe nka mwarimu iyo ashaka ko wimurwa cyangwa wirukanwa bitabura kubaho, hari zimwe mu ngero bagiye baduha z’abanu yagiye yirukanisha, haba mu murenge akoreramo cyangwa ku kigo yigishamo, ndetse hari n’abavuga ko afite ijambo rirenze irya gitifu w’Umurenge, ibyo byose akabyitwaza kuko ngo yigeze kuba muri njyanama y’Akarere.

Bwana Rulinda aravuga ko akeneye kurenganurwa kandi akaba yizeye ko bizagerwaho kuko yizeye inzego z’ubuyobozi bwa REB yandikiye urwandiko, gusa kugeza ubu na REB ntiramusubiza, ubu yabuze ayo acira n’ayo amira, cyane ko n’iyo asabye kubonana n’umuyobozi w’Akarere bamubwira ko nta mwanya yabona, ko agomba gukomeza akigisha.

Ibaruwa Bwana Claude yandikiye ubuyobozi bwa REB ariko nabwo bakaba baranze kumusubiza.

Si uyu gusa warenganijwe ntiyahabwa akazi yatsindiye muri ako Karere ka Nyanza, kuko no mu nkuru yacu y’ubushize, hari umugabo witwa Jean Paul watsindiye uwanya w’akazi ka DBDEP (Director of Business development and employment promotion) mu Karere aba uwa mbere n’amanota 85% mu kizami cyo kwandika, ariko bamubwira ko atariwe bashakaga bityo ko adashobora kubona akazi, abantu bagakomeza kwibaza ushakwa uwo ariwe ku buryo yahabwa amahirwe yambuwe uwatsindiye uwo mwanya, amakuru akavuga ko ikirego kiri muri minisiteri y’abakozi n’umurimo.

Comments are closed.