Bugesera: Abafite ubumuga bahawe inkunga ya miliyoni 4 bizezwa gukomeza kwitabwaho

1,899

Akarere ka Bugesera kubufatanye na NUDOR, kahaye inkunga abantu bafite ubumuga bibumbiye muri koperative enye bahabwa n’inkunga y’agera kuri miliyoni 4 y’amanyarwanda aho buri koperative yagenewe miliyoni imwe, usibye ayomafaranga, Akarere kanatanze ibikoresho ku banyeshuri bigishijwe imyuga, kabizeza gukomeza kubakurikirana.

Ibi bikorwa by’ubufasha byakozwe ubwo hizihizwaga ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, usanzwe uba buri mwaka tariki 3 Ukuboza 2024.

Kimwe n’ahandi hose, akarere ka Bugesera kizihije uno munsi mu mirenge y’ako uko ari 15, ibirori nyamukuru bibera mu murenge wa Rilima ahubatswe ibitaro bikuru bivura indwara z’ubumuga bw’amagufa no kugorora ingingo.

Mu butumwa bwatanzwe, abayobozi bagaragaje intambwe imaze guterwa no kwishimira ko abantu bafite ubumuga batagihezwa mu bibakorerwa kandi ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa mu guhabwa serivise no kuba bagira umwanya mu byemezo byose bifatwa ku nyungu ya rubanda.

Umunyamabanga w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Karereka Bugesera Niyonsaba Alphonsine, yagaragaje intambwe abantu bafite ubumuga bamaze kugeramo mu iterambere

Umunyamabanga w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Karere ka Bugesera, Niyonsaba Alphonsine yavuze ko umunsi w’abantu bafite ubumuga ari umwanya mwiza wo kumvikanisha ibibazo abafite ubumuga bakunze guhura nabyo, kugaragaza ko nabo bashoboye bagahabwa amahirwe angana.

Yakomeje avuga ko ari umunsi basobanurirwa uruhare bagira mu bibakorerwa muri sosiyete agira ati: “Ni ukubaha agaciro bagatezwa imbere mu burenganzira bwabo no gukuraho inzitizi, haba mu bijyanye ni bya politike, imibereho myiza, ubutabera n’ubukungu.”

Umunyamabanga w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga n’ubwo yemeza ko hari ibyo kwishimira ariko kandi agaragaza ko hakiri inzitizi n’imbogamizi abafite ubumuga bo mu miryango ikennye bagihura nazo nko kuba abana bafite ubumuga bukomatanyije bari mu mirire mibi kubera ko batagerwaho n’ifu ya shisha kibondo.

Bari bitabiriye ku bwinshi

Mu zindi mbogamizi ngo haracyari imiryango y’abafite ubumuga igihabwa akato muri sosiyete, kuba hari abashobora guhohoterwa ntibakurikiranwe, ikibazo ku bafite ubumuga bwo mu mutwe imiti yabo itaragezwa ku mavuriro mu buryo buhagije n’ibindi…

Umuyobozi w’ibitaro bivura indwara z’ubumuga bw’amagufa no kugorora ingingo bya Rilima, Dr. Albert Nzayisenga we avuga ko bagihura n’inzitizi zo kuba abafite ubumuga bitewe n’igihe bamara bakurikiranwa ko hari igihe ibitanda bibabana bike, n’aho bakorera ibikorwa bya salle d’operation ari hato agasaba ko hakongerwa.

Uyu muyobozi yavuze ko hari ikibazo cy’inkende zikunze kuza muri ibi bitaro, avuga ko ziteje inkeke bigatuma bahora bikanga ko zabateza ibyorezo cyangwa zikaba zateza ibindi byago mu barwayi.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko Akarere gakomeza gukurikirana ubuzima bw’abafite ubumuga kabafasha ndetse kanabashyigikira mu bibateza imbere, ati: “N’uyu munsi turabafasha mu bikorwa by’imihigo, tugira ibyo dutoranya cyane cyane nk’amakoperative bibumbiyemo, tugerageza kubafasha no kubaha inkunga y’ubushobozi, n’uyu munsi twahaye amakoperative ane inkunga ya miliyoni enye, kugira ngo bagire ibyo bazamura mu byo bakora.”

Meya Mutabazi Richard yagaragaje uruhare rw’Akarere mu gushyigikira abantu bafite ubumuga, harimo kubaha insimburangingo n’inyunganirangingo
Bahawe n’ibikoreso bizajya bibafasha

Mu karere ka Bugesera habarurwa abantu bafite ubumuga bagera ku 19,017 mu ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2022. Hakaba harabaruwe abafite guhera ku myaka itanu utabariyemo abari munsi yayo. Mu 19,017 abagore bafite ubumuga ni 9,531 naho abagabo ni 7,668 bivuze ko 3% bafite ubumuga batuye muri Bugesera.

(Habimana Ramadhan/ indorerwamo.com mu Bugesera)

Comments are closed.