Nyanza Yaje ku Isonga mu Turere 30 mu Kwimakaza Iterambere ry’Ubumwe n’Ubwiyunge

16,271
Kwibuka30

Nyanza yaje ku isonga mu Turere 30 twateje imbere ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge mu mwaka w’i 2019, Akarere kahawe igikombe cyakirwa na Meya ERASME.

Kwibuka30

Mu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 23/09/2019 ubera ku cyicaro cya Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu uyoborwa na Ministre SHYAKA ANASTASE ministre w’ubutegetsi bw’igihugu.

Nyuma y’ibipimo bidashidikanywaho n’ubushakashatsi bwakozwe mu Turere twose tw’u Rwanda uko ari 30, icyari kigamijwe kwari ukureba aho ibipimo by’ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge rigeze nyuma y’aho hari Uturere tumwe na tumwe twari twagaragaye ko turi ku bipimo byo hejuru mu kutubahuriza iryo hame. Nyuma y’ubwo bushakashatsi, hagaragaye ko Akarere ka Nyanza gaherereye mu Ntara y’amajyepfo ariko kaje ku isonga mu guteza imbere ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge aho kagize amanota 96% gakurikirwa n’Akarere ka Gisagara nako ko mu Ntara y’amajyepfo kagize amanota 85%, ku mwanya wa gatatu haje akarere ka Burera n’amanota 84%. Utwo turere twose uko ari dutatu twahembwe ibikombe by’ishimwe.

Mu myaka ya vuba ishize, Akarere ka Nyanza kakomeje kugaraga ku rutonde rwa tumwe mu duce twari ku bipimo byo hasi cyane mu kubahiriza ihame ryo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, ibi bikaba ari umusaruro w’imbaraga n’ubukangurambaga ako Karere kakoresheje kifashisha bamwe mu bavuga rikijyana nk’abavugabutumwa, Abapadiri n’izindi nzego zifite ijambo riremereye ku muturage mu rwego rwo gukemura icyo kibazo byagaragaraga ko kiri gufata, intera.

Leave A Reply

Your email address will not be published.