Nyanza: Yatse umugore we amafaranga ayamwimye aramutemagura arapfa

1,416
kwibuka31

Umugabo witwa SAVAKURE Adenien uri mu kigero cy’imyaka 31 y’amavuko yaraye yishe umugore we amutemaguye amuziza ko yamwatse amafaranga undi akayamwima.

Mu ijoro ry’ejo hashize kuwa kane taliki ya 24 Mata 2025 ahagana saa tatu z’ijoro nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umugore witwa Mujawamariya Thacienne w’imyaka 34 yishwe n’umugabo we witwa Sevakure uri mu kigero cy’imyaka 31 y’amavuko, akamwica amuteguye bikavugwa ko bapfuye amafaranga uyu mugabo yari yatse umugore we undi akayamwima, bombi bakaba bari batuye mu Karere ka Nyanza, umurenge wa Ntyazo, mu Kagali ka Katarara ho mu mudugudu wa Ntongwe.

Amakuru twahawe n’umwana wabo babyaranye, avuga ko mu kanya gato kari gashize, aba bombi bari hanze bari kuganira n’abantu, nyuma baza kwinjira mu nzu, maze ise asaba nyina amafaranga, undi arayamwima, maze ubwo batangira imirwano, ise ajya mu cyumba azana umuhoro awutemesha nyina, yagize ati:”Binjiye mu nzu ubona nta kibazo gihari, hashize akanya papa yaka mama amafaranga, undi arayamwima, imirwano iba iratangiye, papa yahise yinjira mu cyumba azana umuhoro atemagura mama kugeza apfuye”

Uyu mwana akomeza avuga ko na papa we yakomeretse cyane ku mutwe muri iyo mirwano, ibintu nawe byaje kumuviramo urupfu nyuma y’umwanya muto gusa nyina nawe apfuye.

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo Bwana MUHOZA Alphonse, asaba abaturage ayobora kujya birinda amakimbirane.

Meya w’agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Bwana Kajyambere Patrick yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe no kugaragaza ingo zibanye mu makimbirane kuko bifasha ubuyobozi kubegera bukabaganiriza bityo icyaha kikaba cyakumirwa mbere y’uko kiba.

Imirambo ya ba nyakwigendera iri mu buruhukiro bw’ibitaro by’Akarere biherereye mu mujyi wa Nyanza, ho mu murenge wa Busasamana.

Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere tuvugwamo urugomo n’ubwicanyi bya hato na hato, ndetse bikavugwa ko hari ingo nyinshi zibanye mu makimbirane ku buryo hatagize igikorwa impfu zizakomeza kuvugwa muri ako Karere.

Comments are closed.