Nyarugenge: Imvura ivanze n’umuyaga yashenye inzu z’abaturage n’ibyumba by’amashuri

2,934

Mu tugari twa Mwendo na Rwesero mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu ijoro tariki 13 Nzeri 2023, yasenye ibyumba by’amashuri bya G.S Mwendo, isenya inzu z’imiryango 12 yari ituye mu mudugu batujwemo na Leta, muri IDP Makaga Rwesero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko inzu zasenywe n’imvura ari iz’abatuye muri IDP Makaga Rwesero, ibyumba by’amashuri n’igikoni kuri EP Rwesero, n’izindi nzu z’abaturage bo mu mudugudu w’Akinama na Makaga, mu Kagari ka Rwesero.

Ati:“Mu Murenge wa Kigali haguye imvura nyinshi ivanzemo inkuba n’umuyaga mwinshi, twabaruye ibyumba by’amashuri 6 n’igikoni byasambutse ibisenge biraguruka, inzu z’imiryango 12 n’ibisenge by’inzu 12 z’abaturage”.

Abaturage bahuye n’ibi biza bacumbikishirijwe mu baturanyi babo, mu gihe hagishakwa uburyo bwo gusana izo nzu.

Gitifu Ntirushwa avuga ko ibi biza ntawe byahitanye cyangwa ngo abikomerekeremo, uretse inzu zangiritse ndetse n’ibikoresho byarimo.

Ati:“Ibikoresho byari muri izi nzu byangiritse byose, birimo n’ibiryamirwa ndetse n’ibindi byose bifashishaga mu buzima bwabo bwa buri munsi”.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, cyagaragaje ko imvura iteganyijwe kugwa muri iki gihe cy’Umuhindo, izaba nyinshi kandi irimo umuyaga mwinshi, abaturage bakaba bakomeza kugirwa inama yo kuzirika ibisenge by’inzu zabo.

Comments are closed.