Nyarugenge: Polisi yaburijemo ibirori byari byateguwe n’urubyiruko rwarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

5,924

Ku mugoroba wa tariki ya 04 Nyakanga Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge yafashe urubyiruko rw’abasore n’inkumi 19 bari bateguye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo. Babiteguye barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19,bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo.

Bafatiwe mu rugo rwa Mugabo wari wujuje imyaka 30 y’amavuko ari nawe wari wateguriwe ibirori by’isabukuru y’amavuko ye. Mugabo avuga ko urwo rubyiruko rwari rwaturutse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali bashaka kumutungura ku munsi we w’amavuko.

Mugabo wari ugiye gukorerwa ibirori by’isabukuru y’amavuko yemeye amakosa bari bagiye gukora

Yagize ati” Njyewe sinibukaga  ko mfite isabukuru y’amavuko ariko naratashye ku mugoroba mvuye ku kazi nsanga abantu benshi bagera kuri 19 bateraniye aho mba. Abapolisi  badufashe ni nk’aho twahagereye rimwe basanze aribwo nkihagera.”

Mugabo yakomeje agaya ibyakozwe n’urwo rubyiruko kuko icyorezo cya COVID-19 kimeze nabi muri iki gihe ariko cyane cyane mu Mujyi wa Kigali. Yavuze ko iyo aza kubimenya atari kwemerera izo nshuti ze gutegura ibyo birori kuko bitemewe muri iki gihe.

Ati”Urubyiruko twese ndetse n’abaturarwanda muri rusange tugomba kureba uko ibintu bimeze muri iki gihe tukubahiriza amabwiriza yose yo kurwanya iki cyorezo. Leta yahagaritse ibirori byose ndetse n’ubukwe ariko birababaje kuba hari abakibirengaho.”

Muhawenimana Grace ni umwe mu rubyiruko 19 bari bitabiriye ibyo birori,yavuze ko yaturutse mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gikondo. Yavuze ko bajya gutegura ibyo birori bari babizi ko bitemewe ndetse umwe muri bo abagira inama yo kubireka ntibamwumva.

Muhawenimana Grace ni umwe mu rubyiruko 19 bari bitabiriye ibyo birori yavuze ko amakosa bayakoze bayazi abisabira imbabazi

Ati” Ubwo twateguraga ibi birori umwe muri twe yatugiriye inama yo kubireka kuko bitemewe ariko turamuganza twiyemeza kubikora. Twakoze amakosa kandi turayasabira imbabazi. Nk’urubyiruko tugomba gufata iya mbere mu kurwanya iki cyorezo kandi tukanabifasha n’abandi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Apollo Africa Sendahangarwa yavuze ko igikorwa cyo kuburizamo umugambi wa ruriya rubyiruko cyagizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru.

Ati” Aba bantu uko ari 19 bari bateguye kurara muri biriya birori kuko bafashwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri ya masaha yo kuba buri muntu yageze aho ataha. Abaturage baduhaye  amakuru hakiri kare bafatwa bakirimo kwiyegeranya ngo batangire ibyo birori. Bari bamaze kuhageza imitsima n’ibindi bintu byifashishwa mu birori by’isabukuru y’amavuko.”

CSP Sendahangarwa yakomeje avuga ko Polisi ikomeza ubukangurambaga mu buryo bwose mu kwirinda iki cyorezo ariko inakomeza kugenzura abantu bubahiriza  amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo cya COVID19.

Ati” Uru rubyiruko rwigishijwe kandi turakomeza kwigisha abaturarwanda muri rusange kwirinda iki cyorezo. Ni urugamba rureba buri muntu wese, inzego zose kugira ngo turebe ko twahashya iki cyorezo.”

Yakomeje avuga ko inzego z’ubuzima zagaragaje ko uko abantu bakomeza guhurira ahantu ari benshi kandi hafunganye bitiza umurindi ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Yongeye gukangurira abantu kwirinda kwegerana, kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kandi banubahirize n’andi mabwiriza agenda atangwa.

Bafashwe kuwa 04 Nyakanga ubwo bari mu rugo rwa Mugabo baje kumutungura ku munsi w’amavuko
Abafashwe uko ari 19 baganirijwe ku kubahiriza amabwiriza nyuma bashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo bacibwe amande.

(Src: RNP)

Comments are closed.