Nyarugenge: Yatawe muri yombi kubera gusambanya ku gahato umukobwa w’imyaka 21 bakoranaga.

5,548
Kwibuka30
Rwanda Investigation Bureau | The New Times | Rwanda

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwataye muri yombi umugabo nyuma yo gusambanya ku gahato umwana w’umukobwa w’imyaka 21 bakoranaga.

Umukozi muri sosiyete icunga umutekano w’abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina umukobwa w’imyaka 21 bakorana.

Aya makuru yemejwe anashimnagirwa Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo w’imyaka 42 yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2021.

Yavuze ko icyaha akekwaho cyabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu w’Inyarurembo ku wa 7 Mata 2021.

Yakomeje ati “Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje.’’

Dr. Murangira yasabye abantu kwirinda ibyaha aho biva bikagera, kuko byangiza ubikorewe, atanga urugero ku cyaha nk’iki cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko gishobora gutera uwahohotewe ingaruka atazigera akira mu buzima bwe bwose.

Kwibuka30

Ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa yakoze icyaha nk’iki cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato yitwaje ububasha amufiteho’’.

Yavuze ko abantu badakwiye kureberera abashobora kubahohotera bitewe no kuba ari abakoresha babo babafiteho ububasha.

Yagize ati “Hari abantu bakorerwa ihohotetwa rishingiye ku gitsina n’abakoresha cyangwa abandi bantu babafiteho ububasha bashobora kuba batinya kurega kubera imiterere y’icyaha baba bakorewe. RIB irasaba abantu bose gutanga amakuru cyangwa ikirego bishingiye ku ihohoterwa nk’iryo rishingiye gutsina. Bakwifashisha urubuga rwa e-menyesha bagatanga amakuru cyangwa ibirego mu ibanga.’’

Dosiye iregwamo uyu mugabo ukekwaho icyaha cyo gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina umukobwa bakorana yoherejwe mu Bushinjacyaha ndetse iri gukorwaho iperereza mbere yo kuregerwa urukiko.

Mu gihe uyu mugabo yahamwa n’icyaha, yahanishwa ingingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Abagenzacyaha ba RIB bagiye guhabwa umwambaro ubatandukanya n'abakozi  basanzwe - IGIHE.com
Leave A Reply

Your email address will not be published.