Nyaruguru: Abasore umunani bari barayogoje abaturage, batawe muri yombi

381

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2024, mu masaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo, mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Muganza, Akagari ka Muganza, mu Mudugudu wa Nyabirondo, Polisi y’Igihugu yahakoze umukwabo, ifata abasore umunani bakekwaho ubujura butandukanye bwo kwiba amatungo, imyaka, gutega abantu bakabambura, gukoresha ibiyobyabwenge n’urugomo.

Abafashwe bafatanywe na zimwe mu ntwaro gakondo bifashishaga mu bugizi bwa nabi bwabo zirimo amacumu n’ibindi bikangisho bakoreshaga.

Abatuye muri utu duce twabereyemo umukwabu, bavuze ko bakunze guhohoterwa n’insoresore zitwikira ijoro zikabahohotera, haba kubambura amatelefone, kubakubita, bidasize no kubiba mu ngo.

Umwe utashatse ko amazina ye ajya ahabona, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko babona ibikorwa by’urugomo bikorwa n’izi nsoresore akenshi biterwa n’ubusinzi butuma biyumvamo imbaraga zidasanzwe no gutinyuka gukora ibibi.

Ati:”Baba basinze nta kintu bagitinya, bikabakurira kwishora mu mihanda gutega abantu. Hari n’igihe bajya mu ngo kwiba imyaka n’amatungo, rwose birakwiye ko n’ababaha biriya bisindisha babakurikirana.’’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemereye iby’aya makuru, avuga ko cyari igikorwa cyo gushaka no gufata abajura biba amatungo, imyaka, abatega abantu bakabambura n’ibindi.

Ati:”Twafashe abasore 8 bakekwaho ubujura butandukanye bwo kwiba amatungo, imyaka, gutega abantu bakabambura, gukoresha ibiyobyabwenge n’urugomo. Twabigezeho nyuma y’amakuru twahawe n’abaturage, kandi ibikorwa byo gushakisha abandi birakomeje.’’

SP Habiyeremye yakomeje asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu nk’aba bagafatwa maze igihugu kikarushaho kugira ituze, yongera no kuburira abakishora muri ibi bikorwa kubireka, bitaba ibyo Polisi igakomeza kubashakisha bagashyikirizwa amategeko.

Mu biyobyabwenge uru rubyiruko ruvugwaho kunywa harimo n’inzoga z’inkorano, abaturage bakaba basaba ubuyobozi kurushaho kuzihasha.

Uyu mukwabu ubaye mu gihe Polisi y’u Rwanda iherutse gutangaza ko mu mezi abiri ashize (Nzeri n’Ukwakira) uyu mwaka, mu Ntara y’Amajyepfo ibyaha by’ubujuru ndetse no gukubita no gukomeretsa ari byo byafashe umwanya wa mbere w’ibyagaragagaye cyane muri iyi Ntara.

Gufata ababikekwaho rero, ikaba ari mwe mu ngamba zo kubihasha no guharanira ituze rya rubanda, mu gihe habura imisi mike abantu bakinjira mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2024.

Comments are closed.